Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi Akamanzi na Amadou kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024 muri Village Urugwiro. Bagiranye ibiganiro ibiganiro bigaruka ku mishinga y'ubufatanye bw'u Rwanda na BAL ndetse n'imikino ya nyuma y'iri rushanwa iteganyijwe kubera i Kigali hagati ya tariki 24 Gicurasi kugeza tariki 1 Kanama 2024.

Ibi biganiro bibaye nyuma y'uko ejo kuwa Kabiri nabwo Madamu Jeannette Kagame agiranye ibiganiro na Clare Akamanzi uyobora NBA Africa ndetse na Perezida wa Basketball Africa League, Amadou Gallo Fall, akaba ari ibiganiro byibanze ku bufatanye mu kubaka ibibuga by'imikino wa Basketball, guteza imbere siporo n'ubuzima mu rubyiruko rw'u Rwanda muri rusange.

U Rwanda rukomeje guteza imbere imikino mu buryo butandukanye harimo kubaka ibikorwa remezo ndetse no kwakira amarushanwa atandukanye.


Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi ndetse na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140999/perezida-kagame-yakiriye-umuyobozi-mukuru-wa-nba-africa-nuwa-bal-140999.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)