Perezida Ndayishimiye Yabeshye icya Semuhanuka, Tshisekedi na FDLR Bakomeje iterabwoba gusa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubano w'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ubuhuza bwa Angola, intandaro-muzi y'ibibazo bya M23, ikinyoma cya Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, ni zimwe mu ngingo Perezida Paul Kagame yagarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye na Jeune Afrique.

Ni ikiganiro gisohotse nyuma y'iminsi mike itsinda ry'intumwa z'u Rwanda n'iza RDC zihuriye i Luanda muri Angola, ngo zicoce umwuka mubi umaze igihe hagati y'ibihugu byombi no gushakira umuti ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Perezida Kagame kandi yagarutse ku bibazo by'u Rwanda n'u Burundi n'uburyo Pererezida Evariste Ndayishimiye yamubeshye ko igihugu cye kitazohereza ingabo muri Congo, bugacya kizohereza gukorana n'umutwe wa FDLR.

Perezida Kagame yavuze no ku matora ateganyijwe mu Rwanda, kongera kwiyamamaza, gushaka umusimbura n'ibindi.

Jeune Afrique: Ku bibazo bya RDC muherutse kujya muri Angola, Perezida Felix Tshisekedi na we yari yagiyeyo mbere. Bivugwa ko mwemeye guhura, byaba ari byo?

Perezida Kagame: Yego, Perezida Lourenço yahawe inshingano zo guhosha umwuka mubi hagati y'u Rwanda na RDC. Hagombaga gushyirwaho amatsinda ku mpande zombi, kugira ngo tuganire ku bibazo byacu dukurikije uko tubyumva bigizwemo uruhare na Perezida wa Angola.

Uko guhura kw'amatsinda yo ku rwego rwa Minisitiri niko kuzategura inama y'abakuru b'ibihugu. Haracyari akazi ariko kugeza ubu biragana mu nzira nziza.

Mu byo RDC yasabye harimo guhagarika imirwano kwa M23 igasubizwa mu buzima busanzwe. Ese murabyemera?

Ibyo biri mu byo impande zombi zigomba kuganiraho. Icyakora gutangiza ibiganiro ushyiraho amabwiriza sinkeka ko ari uburyo bwiza. Akenshi hari igihe abantu bihutira kujya mu itangazamakuru bigatuma ikibazo kirushaho gukomera. Nkeka ko umuhuza azagenda abigiramo uruhare uko iminsi ijya imbere.

Niba uruhande rwa Congo rushaka gushyiraho amabwiriza, bituma natwe twumva ko dukwiriye gushyiraho ayacu. Icyo gihe ntabwo tuzigera tugera ku mwanzuro, bityo ikibazo ntigikemurwe uko bikwiriye. Ubwo nanjye nasaba ko Perezida Tshisekedi avuguruza amagambo yavuze ko ashaka gushoza intambara ku Rwanda hanyuma agahindura ubutegetsi. Navuga ko FDLR nitabanza kuvanwa ku butaka bwa Congo, ntazemera kuganira n'ibindi. Ibyo ntabwo byageza abantu ku mahoro. Nkeka ko dukwiriye kureba kure.

Loni, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, EU n'ibindi bihugu byasabye ko mubanza kuvana ingabo zanyu muri RDC. Ese izo ngabo ziriyo? Ntimubona ko ku ruhando rwa dipolomasi uru rugamba rushobora kubahenda?

Nidutegereza ko abandi aribo baza kudukemurira ibibazo, byanze bikunze bizaduhenda. U Rwanda rurabangamiwe, nta we utabibona. Niyo mpamvu turajwe ishinga no kugera ku gisubizo kinyuze mu mahoro. Ntabwo u Rwanda rukwiriye kubonwa nka kimwe mu bibazo, ahubwo rukwiriye kubonwa nka kimwe mu bisubizo.

Urabaza uti 'ingabo z'u Rwanda zaba ziri muri RDC? Ndagusubiza mbaza nti: Ubundi kuki u Rwanda rwakwinjira muri Congo? Ese byaba ari ukwishimisha kuba twakohereza ingabo zacu aho hantu?

Ibi bibazo bimaze imyaka 30, byaturutse ku mateka ababaje yabereye inaha, kandi byagizwemo uruhare na benshi barimo n'abo uyu munsi bari gushinja u Rwanda kwivanga mu bibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo. Niyo mpamvu nabivuze ku mugaragaro, ko ntawe tuzasaba uburenganzira bwo gukora icyo tugomba gukora nihagira icyongera kubangamira umutekano wacu.

U Rwanda rushinja ingabo za SADC gufata uruhande muri ibi bibazo. Ese izo ngabo muzifata nk'izibangamiye umutekano wanyu?

Mbere y'uko ingabo za SADC zinjira muri RDC, hari hasanzweyo ingabo za EAC. Izo ngabo za EAC zoherejweyo ku busabe bwa RDC. Ni ingabo zoherejwe byumvikanyweho na buri wese, nyamara RDC yo yumvaga ko izazikoresha mu nyungu zayo.

Bimwe mu bibazo Congo ifite bituruka imbere mu gihugu, ibindi biva hanze yayo. Abarwanyi ba 'M23' cyangwa se izina ryose wabaha, ni ikibazo cy'imbere muri Congo. Abasaga ibihumbi ijana bo mu miryango yabo ni impunzi mu Rwanda. Harimo abahamaze imyaka 23 kandi hari ibindi bihumbi bya bene wabo bihunga buri munsi kubera kwibasirwa no kurimburwa. Kuva iyi mirwano iheruka yatangira, abasaga 15 000 bamaze guhungira mu gihugu cyacu.

Ubwo se iyo muvuga ngo M23 ni umutwe w'iterabwoba, muba mushaka kuvuga nde? Ni ibihumbi ijana by'impunzi z'abanye-Congo bituruka mu bwoko bwibasiwe mu Burasirazuba bw'icyo gihugu.

Ku bijyanye n'ibibazo bituruka hanze, hari nka FDLR ikomoka mu Rwanda na ADF yo muri Uganda [….] Ingabo za EAC zari zagiye muri icyo gihugu kugenzura ko haba agahenge, kugira ngo hatabaho imirwano muri hagati y'iyo mitwe yitwaje intwaro kugira ngo bibe umusingi w'ibiganiro byari gutuma ikibazo gikemuka burundu.

Ubwo izo ngabo zangaga kugendera ku byifuzo bya Tshisekedi byo guhangana na M23, zahise zirukanwa. Ni icyo duheraho tunenga abayobozi ba EAC n'aba SADC. Felix Tshisekedi yabashije kubeshya abayobozi, ibihugu kugeza no ku miryango y'uturere, ateranya EAC na SADC.

 

Perezida Kagame avuga ko ingabo za EAC zirukanywe muri RDC kuko zanze kugendera ku byifuzo bya Tshisekedi

SADC muyishinja iki?

SADC yagombaga kwibaza impamvu ariyo yitabajwe mu gace kari gasanzwemo izindi ngabo ariko zikaza kwirukanwa […]

Mu kuri, ingabo za SADC nizo zishinzwe kurwanya M23 aho kurwanya FDLR mu gihe ingabo za Congo zivanze na FDLR. Mu bundi buryo, intambara yeruye yo kurwanya M23, mu bufatanye na FDLR. Ubutumwa burumvikana: 'Twahawe amabwiriza na Tshisekedi, twiteguye kurwanya M23 aho kuba FDLR kandi ibyo biganisha ku gushoza intambara ku Rwanda kuko rufasha M23.'

Hari abantu mu karere bavuga ko RDC ifite uburenganzira bwo gusaba inkunga y'amahanga. Nta kibazo mfite ku busugire bw'uwo ari we wese ariko ibibazo bya RDC ntabwo bigira ingaruka kuri RDC cyangwa u Rwanda gusa, bigira ingaruka no ku karere no hanze yako. None se kuki tutakwicara ku meza ngo tubiganireho?

Tshisekedi aribeshya hanyuma agashaka kubeshya n'abandi ngo bakemure ikibazo uko we abishaka.

Mwaba mwarahaye agaciro ibikangisho Tshisekedi yabashyizeho ubwo yiyamamazaga mu matora yo mu Ukuboza 2023?

Kubera iki ntabiha agaciro? Tshisekedi ntacyo atakora mu gihe cyose asa nk'utumva ingaruka z'ibyo avuga nka Perezida wa RDC. Kuri njye mbibona nk'ikibazo yifitiye gikomeye ngomba kwitaho. Bivuze ko ijoro rimwe ashobora kubyuka agakora ikintu utatekerezaga ko gishoboka.

Afurika y'Epfo uyibona gute muri iki kibazo?

Afurika y'Epfo iri mu mafuti kandi ntibyari bikwiriye. Ukurikije amateka yayo, umubano wayo n'ibindi bibazo kuki yakwivanga muri ibi bintu? Hari ibintu bidashoboka, niko kuri kandi hari impamvu zumvikana. Simbona buryo ki Afurika y'Epfo yakumva itekanye iri gukora akazi k'abandi, ni ukuvuga kurwana intambara mu cyimbo cya Congo.

Ikindi ntabwo numva uburyo Afurika y'Epfo isobanukiwe intandaro y'ibi byose, yemera kurwana ku ruhande rwa FDLR igizwe n'abantu barimbuye abaturage bacu. Ntabwo numva uburyo Afurika y'Epfo yajya muri Congo kurwanya abantu bari guharanira uburenganzira bwabo. M23 n'abo irwanira, icyo barwanira ni ugusubizwa ubwenegihugu bambuwe no gufatwa nk'abaturage ba Congo. Ni abanye-Congo, na Tshisekedi ntabwo abihakana. Barahohoterwa ku manywa y'ihangu.

Mwaba mwarabiganiriyeho na Perezida Cyril Ramaphosa?

Ntabwo ari ngombwa. Ni mukuru bihagije ku buryo twakabaye tubyumva kimwe.

Muri Mutarama, guverinoma yanyu yagiranye na EU amasezerano y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro. Guverinoma ya RDC yahise iyamagana, isobanura ko ari uburenganzira bwahawe u Rwanda bwo gusahura amabuye y'agaciro mu burasirazuba bwa RDC. Si ubwa mbere iki kirego cyumvikanye…

Abayobozi bo muri RDC buri gihe barakazwa n'ubufatanye bwacu n'abandi. Ntabwo numva impamvu. Hashize ibyumweru numvise ko bababajwe n'uruzinduko rw'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Algeria. Ubwo bahise bahamagaza Ambasaderi wa Algeria i Kinshasa kugira ngo bamusabe ibisobanuro. Bababajwe n'uko twasinyanye amasezerano na EU cyangwa ikindi gihugu.

Mu yandi magambo, birasa n'aho RDC ishaka ko uwakwifuza kugirana ubufatanye n'u Rwanda, yajya abanza kuyisaba uruhushya. Abanye-Congo bababazwa no kubona abaminisitiri b'i Burayi, Abanyamerika n'Abashinwa baza iwacu. Ni uko byumvikana.

Mwaba mubona Guverinoma yanyu ifite inshingano zo kumva ibyo M23 irwanira?

Buri uko mbajijwe icyo kibazo, biba bisa n'aho nsabwa gusubiza nemeza. Mu gihe nagerageza gusubiza ibitari ibyo, nashyirwaho ikirego. Nafashe icyemezo cyo kujya mbishyira muri rusange. Mu gihe muri RDC hari ikandamiza, akarengane cyangwa se Guverinoma ikora nabi, buri wese yakwiyumvamo iyo nshingano yo gushyigikira.

Dushingiye ku mateka yacu, twumva ububabare bw'abandi. Ariko nkibaza impamvu Tshisekedi atiyumvamo ubwo bubabare, ngo yiyumvemo iyo nshingano. Nk'umuyobozi, azi byinshi mu gihugu cye n'ibyo abenegihugu bagenzi be bari gucamo. Yakabaye akora ibitandukanye n'ibyo akora.

Nyuma y'imyaka itatu y'agahenge, Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi muri Mutarama yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka….

Ubwo umutwe w'ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba washyirwagaho, u Burundi bwari buwurimo. Ubwo Tshisekedi yirukanaga uyu mutwe, u Burundi bwasigaye muri RDC hashingiwe ku masezerano ibi bihugu byagiranye.

Ubwo twabonaga amakuru y'ubutasi y'uko u Burundi bwitegura kohereza ingabo muri Congo kugira ngo zifatanye n'iza RDC ku rugamba, nahamagaye Perezida Ndayishimiye kuri telefone , mubwira ko ingabo z'igihugu cye zigiye kurwana mu izina rya Kinshasa, bitandukanye n'ubutumwa zabanje. Namubwiye ko ari bibi kuko bizatuma zikorana na FDLR hafi y'umupaka wacu, bityo ko biteye impungenge ku mutekano wacu.

Perezida Ndayishimiye yansubije ko atari ukuri, ko uwampaye amakuru yambeshye. Namusubije ko nishimiye kwibeshya kandi ko niba nibeshya, bizagaragara. Nyuma y'ibyumweru bishobora kuba bitageze kuri bibiri, ingabo zabo zarwaniraga ku ruhande rw'iza RDC na FDLR. Mbese ahubwo ni we wambeshye! Kuva ubwo ntabwo twahwemye kubaza Abarundi impamvu babigenje batyo. Kuva ubwo ni bwo batangiye guhimba amateka.

Leta y'u Burundi ibashinja gucumbikira abagerageje 'coup d'état' mu 2015

Yego ariko twageragezaga gukemura ibi bibazo kugeza ubwo u Burundi bwavuye mu biganiro budasobanuye icyabibuteye.

Ibiganiro byaganaga aheza?

Cyane rwose. Twagiye mu Burundi, na bwo bwohereza intumwa inshuro ebyiri cyangwa eshatu. Abarundi badusabye kubahuza na Général Godefroid Niyombare n'abandi. Twari mu nzira yo gukemura iki kibazo.

Abaturanyi banyu b'Abarundi banabashinja gufasha umutwe wa RED Tabara ukorera muri Kivu y'Amajyepfo

Ntibyigeze biba. Ubutasi bwacu bwagaragaje ko nta muntu wigeze agaba igitero [ku Burundi]. Ni ibintu byahimbwe. Barabizi ko tudakorana na RED Tabara cyangwa abandi, mbese nta gihamya na kimwe kibigaragaza. Yaba Godefroid Niyombare, yaba RED Tabara, nta n'umwe watera aturutse mu Rwanda. Ni cyo cyemezo twafashe. Kugeza ubu, ni uko ibintu bihagaze.

Ku ruhande rwanyu, mushinja ingabo z'u Burundi gukorana na FDLR. Mufite ibimenyetso?

Yego, ibimenyetso birahari birimo bimwe byagiye mu ruhame. Ntabwo bisaba gucukumbura kugira ngo ubimenye. Ni ibintu biri ku karubanda, byagaragayemo ingabo z'u Burundi kandi twabonye abantu benshi bafashwe na M23.

Urebye dufite ikibazo cy'imyumvire ya kera. Tunagendera kuri politiki yashaje, ishingiye ku moko. Icyo ni cyo kibazo cya Tshisekedi, Ndayishimiye na FDLR. Vuba aha, Perezida Ndayishimiye yatumiye mu Burundi Abahutu bo muri Rutshuru no mu bindi bice bya RDC. Yababwiye ko amakimbirane ashingiye ku moko ashobora gukomeza.

Ubwo Tshisekedi yarahiriraga kuyobora RDC, Ndayishimiye yahuye n'urubyiruko i Kinshasa. Yabwiye uru rubyiruko rwa Afurika ko u Burundi na RDC bikwiye gufasha Abanyarwanda bifuza impinduka mu butegetsi bw'u Rwanda. Niba muri iki gihe dufite abayobozi batekereza muri ubu buryo, dufite ikibazo.

 

U Burundi bwohereje ingabo zabwo mu Rwanda nyuma yo kurumenyesha ko iyo gahunda idahari

Mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano iheruka muri Mutarama, mwaravuze muti 'Urebye uko ibintu bimeze nyuma y'imyaka 30, nta gishobora guhungabanya u Rwanda. Twarwana nk'abadafite icyo gutakaza.' Mutekereza ko ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo gishobora gukomera kugeza ubwo cyahungabanya u Rwanda?

Cyane. Abatazi ibyo bavuga, bavuga ko FDLR ari bake, ko dukabya. Ariko se ubundi baba ari bake bwo, kubera iki bagihari nyuma y'iyi myaka yose? Igice kinini cy'abaturage ba Congo, nk'abayobozi bo muri iki gihugu, bafite iyi ngengabitekerezo n'imvugo zihembera urwango ziganisha kuri jenoside, zikwirakwizwa n'indi mitwe irenze FDLR mu burasirazuba bwa RDC.

Mu Burasirazuba bwa RDC, abaturage bari hagati ya miliyoni eshatu n'enye bavuga Ikinyarwanda. Ntabwo ari umubare muto. Abumvikana mu binyamakuru byo muri Congo bavuga izo mvugo ni abari hafi ya Perezida ukomoka muri Kasaï n'ahandi, ntibavuga Ikinyarwanda. Niba abayobozi bo mu gihugu bimika iyi ngengabitekerezo, uratekereza ko ari ikintu gito? Ni abaturanyi bacu!

Ni gute urwo ruhurirane rw'impamvu rutaba ikibazo, mu gihe ingabo za Congo zarashe ibisasu ku butaka bwacu? Twabonye ibihamya bigaragaza ko zari kumwe na FDLR. Nibo [FDLR] berekanya aho kurasa.

Nyuma y'imyaka hafi irindwi mushyizeho gahunda y'amavugurura mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ese mwishimiye umusaruro mwagezeho?

Ni inzira y'amavugurura ku mugabane wacu n'inzego zacu. Twagendeye ku murongo washyizweho. Ku manota 10, twakwiha 6. Haraburamo ibintu bine, twasobanura ko twagowe no guhuza umurongo w'ibihugu birenga 50 bifite abayobozi bagendera ku cyerekezo cyabo bwite.

Guhuza ibi bintu kugira ngo tugere ku cyerekezo cy'uyu mugabane n'ibihugu biwugize, ni inzozi zigoye kuzigeraho ariko ntawe twarenganya. Twese, nanjye ndimo biratureba. Dufite ikibazo kugeza ubwo tuzemera ko tugifite; nitudahinduka ubwacu, nta gifatika tuzageraho.

Amasezerano yo kwakira abimukira u Rwanda rwagiranye n'u Bwongereza ntiyavuzweho rumwe. Ese mubona azashyirwa mu bikorwa?

Nta kidasobanutse kirimo, twe tuzi neza amasezerano twasinye n'u Bwongereza. Abantu binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe baba bashyira ubuzima bwabo mu byago. Numva ko iki gihugu cyavuze kiti 'Dukeneye uburyo bwo gukemura iki kibazo cy'aba bantu, by'umwihariko abinjirira mu nzira zitemewe.' Ibyo ni byo biri mu bufatanye bwacu.

Nubwo dufite ubushobozi buke, twabonye dukwiye gutanga umusanzu. Urwego rw'iterambere ryacu ni rwiza ugereranyije n'urw'Abanyafurika baba muri Libya. Ukutavuga rumwe uvuga kuri ku ruhande rw'Abongereza, ni ibyabo. Twiyemeje gutanga ubufasha, bityo ntabwo dukwiye kwikorera umutwaro w'abandi.

Ubwo u Rwanda ruzaba rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, u Bufaransa buzahagararirwa na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga. Mu myaka 30 ishize, ntibwigeze buhagararirwa ku rwego rwa Perezida. Ese u Bufaransa bwaba buri kugorwa no gutera iyi ntambwe?

Ntabwo mbizi, sinshaka no kwinjira muri iki kibazo. U Bufaransa bukora ibyo bushaka nk'uko nanjye nifuza ko u Rwanda rwakora ibyo rushaka. Nubwo hari ubwo u Bufaransa bushaka kwivanga mu mahitamo yacu, ntabwo twebwe twabukorera nk'ibyo. Bubishatse bwanahitamo kutaza cyangwa bukohereza uwo bushaka. Ntabwo mfite ikintu kinini cyo kuvuga kuri iyi ngingo, mfata ibintu nk'uko bije.

Tariki ya 20 Gashyantare, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bufaransa yamaganye 'gukomeza kugaba ibitero kwa M23 gushyigikiwe n'u Rwanda no kuba kw'ingabo z'u Rwanda ku butaka bwa RDC'. Mwasobanura mute aya magambo y'igihugu mwazahuye umubano?

Ibi byose bigamije kugaragaza inzirakarengane nk'aho ari yo igira uruhare mu byo ikorerwa. Urebye igihe bimaze, turi kubimenyera.

Hashize umwaka umwanya wa Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi nta muntu uwurimo. Uwo mwari mwoherejeyo Vincent Karega, u Bubiligi bwanze kumwemera. Ese ni izihe mpamvu u Bubiligi bwatanze zaba zarabiteye?

Nta busobanuro bufatika bwatanzwe. Wenda mubibarije (u Bubiligi) ahari bababwira ibyo batatubwiye. Karega yabaye Ambasaderi muri Afurika y'Epfo, hanyuma ajya muri RDC. RDC ni yo yamwirukanye i Kinshasa ubwo amakimbirane yatangiraga, ku mpamvu y'uko umubano wacu wakomezaga kugenda uba mubi. Icyemezo cyabo twaracyubashye.

Ubwo cyari igihe cyo guhindura Ambasaderi i Bruxelles, twahisemo koherezayo Vincent Karega. By'umwihariko kubera ko azi ibintu uko byari bimeze, byongeye yabaye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga kandi azi neza u Burayi na Bruxelles.

Nyuma y'igihe gito, Bruxelles yatubwiye ko itazamwakira ahubwo ko twakoherezayo undi Ambasaderi.

Ubwo twasabaga ibisobanuro twabwiwe inkuru z'ibyabaye ubwo Vincent Karega yari Ambasaderi muri Afurika y'Epfo. Twasubije tubabwira ko niba ibyo bitarabujije ko ajya mu nshingano muri RDC, bidakwiriye kumubuza kujya muri uwo mwanya mu Bubiligi. Twabajije (Ababiligi) ngo badusobanurire impamvu nyakuri gusa ibisubizo byabo ntibyigeze bitunyura.

Ese ikibazo cyaba cyaratewe na Leta ya RDC?

Yego rwose, RDC yivanga mu bintu byose bitureba. Twabwiye ubuyobozi bw'u Bubiligi, dushikamye, ko barimo bitwara uko bitwaye kubera ko RDC yabibasabye, ibindi byari inzitwazo.

RDC ishobora gutuma u Bubiligi bwitwara nkayo kuko u Bubiligi bubyemera ariko ntibishoboka kuri twe. Iki kibazo rero twagifashe mu buryo bwitondewe, rero ntituzigera twoherezayo undi Ambasaderi utari Karega.

Ese muhuza mute inshingano zo kwibuka n'umukoro w'ubwiyunge mu gihugu?

Ku ruhande rumwe hakenewe ubutabera, ku rundi ruhande hakenewe ubwiyunge. Ubwo twarimo tugerageza gutanga ubutabera, twazirikanaga ko hari aho tugomba kugarukira kugira ngo twemerere abantu kwiyunga. Ni yo mpamvu hari abantu twahaye imbabazi bakemererwa gusubira mu miryango yabo.

Gusa na none iyo tubabariye abantu bagize uruhare mu cyaha nk'icyo, ntabwo twakwitega ko abagizweho ingaruka nabyo ko babyishimira. Nanjye ubwanjye nk'uwaburiye benshi mu muryango wanjye muri iyo Jenoside, nk'umuntu hari bimwe ntemeraga ariko nagombaga kubyakira nka Perezida kuko mba ngomba kwemera n'ibigoye.

Tugomba kwemera kwiyoroshya ku rwego runaka, kugira ngo umuryango Nyarwanda ukire ibikomere ndetse ukomeze urugendo rugana ku hazaza heza ho guheranwa n'amateka. Ibi bishoboka gusa iyo hakozwe isesengura rireba kure. Iyo mu gihe twarimo dutanga ubutabera tuvuga ngo 'Warishe, natwe turakwica', ibyo ntibyari gukora, nta n'ubwo tuba tugeze aho tugeze.

Inama y'Igihugu y'Umushyikirano, ni ahantu hihariye mutajya mworohera abo mukorana barimo abaminisitiri n'abandi. Ariko se birashoboka ko na bo bashobora kugira ibyo bakunenga? Niba ari byo se nihe hantu ushobora kubwirirwa ibyo bakunenga babohotse?

Kunengwa bibaho rwose. Icyo ugomba gukora ni ukubanza ukareba ibyo imbuga nkoranyambaga n'irindi tanganzamakuru bimvugaho niba ari ukuri cyangwa atari ukuri. Mfite uburenganzira kimwe nawe cyangwa undi wese bwo kwisobanura. Niba nyuma yo kwisobanura kwanjye ushobora kunyemeza ko ntari mu kuri, ndemera ukunenga kwawe.

Gusa na none ntabwo bivuze ko ibyo mvugwaho byose atari byo. Hari ibiba byubakitse neza bimfasha gukora neza kurushaho ubutaha. Nigira ku byo mbona cyangwa numva cyangwa ku biba byarabaye cyangwa byagaragajwe nk'amakosa.

Ni ukuvuga rero ko umuntu ashobora kutavuga rumwe na Paul Kagame! Ariko bitandukanye nibitangazwa na Human Right Watch muri raporo yabo iheruka igaruka ku batavuga rumwe n'ubutegetsi

Nakwifuje ko abakora raporo za HRW bafata umwanya uhagije bakatubwira uko byifashe mu bihugu bakomokamo. Ntabwo bajya bashinja ibihugu byabo cyangwa n'iyo bibaye izo raporo zirashyingurwa. HRW imaze imyaka 30 idushinja ibintu bimwe. Ibyo bivuze ko tutigeze duhinduka kuva mu 1994? Ese uyu muryango ujya ukora igenzura nyaryo ry'ibiri kuba ? Niba hari ibyo dukora nabi, nitwe bo kubikosora, bitaba ibyo tukirengera ingaruka. Ariko ntabwo bireba abagize HRW kuduhoza ku munwa.

Ese bo ni abere ? ese njya njya iwabo kwitotomba kubera akarengane bagirirana hagati yabo no kuri twe ubwacu ? Irondaruhu, akarengane, ibibi ibihugu byabo bikorera ibindi […] Ibyo ntibashobora kubivugaho, nta n'icyo babikoraho. Bimeze nk'aho u Rwanda ari rwo bifashisha berekana ko hari icyo bakora, ariko bo ntibigira icyo bibamarira.

Ese kuba uwo mutavugarumwe Victoire Ingabire yarangiwe kuba yakwiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu, nta kibazo kibirimo ?

Ese waba uzi amateka ye? Uyu mugore yahamijwe ibyaha akatirwa gufungwa imyaka 15. Ibimenyetso bimushinja ntabwo byagaragajwe n'ubushinjacyaha bw'u Rwanda gusa ahubwo byanagaragajwe n'ubushinjacyaha ndetse n'inzego z'iperereza zo mu Buholandi.

Yakoranye n'abantu batuye mu Buholandi. Ibyo bimenyetso byerekana gukorana kwe n'abakoze Jenoside byaragarajwe. Ibimenyetso birasobanutse.

Ese umuntu nk'uwo n'iki yavuga ngo ku burenganzira bwe bwo kuba umukandida ku mwanya wa Perezida ? Ese ni iki kidasanzwe kuri we kimuha agaciro karuta ak'abandi muri iki gihugu ? Ntabwo ari hejuru y'amategeko. Yakabaye ashima ko yahawe imbabazi, ubundi akicecekera.

FPR iherutse kubatanga nk'umukandida kuri manda ya kane. Mwavuze ko mubyakiriye nk'umutwaro musaba ishyaka gushaka umusimbura. Mumaze imyaka mubivuga ariko ntihaboneke igisubizo, ntimukeka ko abantu bazagera aho bakabirambirwa?

Muravuga bande?

Bagenzi banyu

Uravuga abantoye? Iyo baba bandambiwe ntabwo bari kongera kuntanga ku yindi manda. Uku kutabyemera bifitwe n'abanyamahanga, twe nta kibazo tubifiteho.

Kuki bisa nk'ibigoranye kubona uwabasimbura?

Muzi neza amateka yacu ari nabyo bigira uruhare mu buzima bwacu bwa politiki [….] Hari ubwo abantu bifungirana ahantu nk'abageze iyo bajya, bati 'ko bigenda neza, turahindurira iki?' Hari abumva bareka nkakomeza kuko babona nshoboye. Urebye imiheto n'amacumu bantera buri munsi, ni nde wakwifuza kujya mu mwanya wanjye?

Reka nkubwize ukuri, ntabwo uyu mwanya ndimo ari uw'umutuzo. Byasabaga kuba ukomeye ngo uhangane n'ibibazo bya nyuma ya Jenoside aho abarokotse n'abayikoze bari bafite ibyifuzo bitandukanye.

Warabyumvaga ko ibyo abarokotse basaba ari ukuri ariko gukurikiza ibyo bashakaga, kwari uguhana ababigizemo uruhare mu gihe iyo ubaha amahirwe, barashoboraga guhinduka. Kwisanga mu bintu nk'ibyo ntabwo ari ikintu cyoroshye.

Byarashobokaga ko hari undi uza mu mwanya wanjye agakora ibindi: Abanyabyaha bakamanikwa hanyuma abarokotse bakabona ukuri kw'ibyo basabaga ariko imvururu zikagumaho. Kugira aho abantu bahuriza byari ngombwa, nk'uko bikenewe mu bibazo bya RDC dore ko abayobozi bemera ko M23 ari abanye-Congo nk'abandi. None se kuki badashyiraho uburyo bwo gushaka amahoro?

Perezida w'icyo gihugu [RDC] ntabyo ajya atekereza atari uko bidashoboka kubikemura ahubwo kuko yamaze kubifata uko biri. Ni nk'aho ari byiza kuri we kwibera mu kavuyo akumva anejejwe nabyo.

Ku bijyanye n'ishyaka ryanjye, wenda iyo riza guhitamo undi utari njye yashoboraga gukora byiza kundenza. Icyakora guhuriza hamwe ishyaka ku buryo twese twumva ibintu kimwe birenze ubushobozi bwanjye, ubwanyu n'ubw'undi wese.

Source: Igihe

 

The post Perezida Ndayishimiye Yabeshye icya Semuhanuka, Tshisekedi na FDLR Bakomeje iterabwoba gusa appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/perezida-ndayishimiye-yabeshye-icya-semuhanuka-tshisekedi-na-fdlr-bakomeje-iterabwoba-gusa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-ndayishimiye-yabeshye-icya-semuhanuka-tshisekedi-na-fdlr-bakomeje-iterabwoba-gusa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)