Perezida wa Rayon Sports ku byo kongera kwiyamamaza cyangwa kutongera umupira yawushyize mu kirere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko kugeza ubu atakwemeza niba aziyamamariza kongera kuyobora iyi kipe cyangwa atazabikora kuko bitari mu biganza bye.

Uyu muyobozi w'imyaka 58 uri ku mpera za manda ye y'imyaka 4 yatorewe mu Kwakira 2020, avuga ko we ubu ikimuraje ishinga ari ukubanza gusoza manda ye.

Yabitangaje nyuma y'umwiherero ubuyobozi bw'iyi kipe bwagiranye n'ubwa Skol ku wa Kane w'iki cyumweru bareba aho umwaka w'imikino ugeze ndetse n'uko bakwitegura umwaka utaha.

Yagize ati 'Icyo ndwana na cyo ni ukurangiza manda, ibindi ntabwo nabimenya. Kubera ko muri njye nzaba ndangije manda, ikiri mu mutwe nwanjye ni ugutoresha tugatora undi kuko manda izaba irangiye, uwo ninjye."

Gusa yakomeje avuga ko nta bushobozi afite bwo kubyemeza cyangwa kubihakana ko uruhare runini ruri mu biganza by'Abarayon ndetse n'uko azaba yiyumva muri icyo gihe.

Ati 'Mu buzima ariko ntabwo twigenga, abakunzi bashobora kumbwira ngo perezida tubabarire dufashe wenda dukorere umwaka umwe cyangwa ibiri. Nkareba nkanasanga birashoboka, nshobora kureba nkasanga ariko nabishakaga ariko ubuzima cyangwa iki biratuma ntakora, ubu si nakubwira ngo ni uku bizagenda."

Ku ngoma ye, Rayon Sports yegukanye ibikombe 3 Icy'Amahoro, Super Cup na RNIT Savings Cup ni mu gihe mu bagore begukanye igikombe cya shampiyona y'abagore mu cyiciro cya kabiri.

Uyu mwaka birashoboka ko yakongeraho ibindi 3 kuko Rayon Sports y'abagore itsinze umukino w'uyu munsi yahita yegukana shampiyona y'icyiciro cya mbere ni mu gihe ikiri no mu gikombe cy'Amahoro. Mu bagabo ubu basigaye mu gikombe cy'Amahoro aho bageze muri 1/2.

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko atakwemeza niba azongera kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/Perezida-wa-Rayon-Sports-ku-byo-kongera-kwiyamamaza-cyangwa-kutongera-umupira-yawushyize-mu-kirere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)