Platini P yakoze igitaramo cyamateka ashimir... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Baba Xperience, igitaramo cya Platini P cyabereye muri Camp Kigali kuri uyu wa 30 Werurwe 2024, cyashimangiye ko yagwije ibigwi, bikuzuzanya n'ibyatangajwe na Minisitiri Dr Utumatwishima Abdallah wamwise 'umusaza' kandi ko atigeze acika intege, akaba agishoboye.

Mu gice cya mbere, Platini P yinjiriye mu kivugo ashimangira ko ari umunyabigwi mu muziki. Ni mu gihe kuko imyaka 15 amaze mu muziki ishimangira icyo ashoboye.

Uyu muhanzi wacurangirwaga na Symphony Band bitozanije iminsi myinshi mu masaha y'igitondo bitegura iki gitaramo, yari afite ababyinnyi barenga 25 n'abaririmbyi bamufashaga.

Platini yinjiriye mu ndirimbo iri mu zo aheruka gushyira hanze yise "Jirewu". Uyu mugabo wari wambaye imyambaro irimo ibara ry'umukara n'icyatsi, yakomereje ku ndirimbo yakoranye na Safi Madiba bise "Fata Amano".

Platini P yanyuzagamo akifashisha injyana zo muri Congo Kinshasa mu gususurutsa abantu mu mbyino zibyinitse abifashijwemo n'itsinda ry'ababyinnyi bari bambaye bajyanishije na za ga mu ntoki.

Nel Ngabo yafashije Platini P mu ndirimbo bakoranye yitwa "Ya Motema" iri mu zigifite uburyohe kugeza n'ubu. Platini yakurikijeho indirimbo yitwa "Aba Ex" yakoranye na Ben Adolphe.

Butera Knowless nawe yasanze Platini ku rubyiniro, bafatanya gususurutsa abakunzi babo mu ndirimbo bakoranye yitwa "Ntabirenze".

Ubwo yakiraga Platini ku rubyiniro, Sandrine Isheja wayoboye iki gitaramo, yavuze ko Platini P ari umunyamakuru wiyeguriye umuziki kuko yize itangazamakuru kandi akaba ashobora gutungurana umunsi umwe akinjira mu itangazamakuru.

Igice cya Kabiri, uyu muhanzi yibanze ku ndirimbo bakoze ubwo bari mu itsinda rya Dream Boyz, rwagati aririmba "Umutashye" mu rwego rwo guha icyubahiro Jay Polly dore ko ari iyo bakoranye.

Yanaririmbye mu buryo butunguranye indirimbo ya bagenzi be Urban Boyz bise "Umwanzuro", ubundi ageze hagati arahagarara asaba abakunzi be kumufasha gushima Se umubyara, Nemeye Michel.

Uyu mubyeyi niwe wahaye amafaranga ibihumbi bitanu Platini ngo ajye gukora indirimbo ye ya mbere ari nayo yatumye yamamara. Ayo mafaranga ni yo umubyeyi we yari afite imbere n'inyuma.

Platini kandi yavuze ko umutima wuzuye ibyishimo kubona ukuntu abantu baje kumushyikira. Yafashe umwanya ashimira kandi byimazeyo Jay Polly.

Mu gusoza igitaramo yashimiye abahanzi n'abandi bose bagize uruhare mu kugira ngo Baba Xperience ibashe kubaho.Platini P yataramye mu byiciro bibiri birushaho gutanga ibyishimo bikomeyePlatini P yashimiye umubyeyi wamwibarutse wanabaye imbarutso yo kwinjira mu muziki Riderman yafatanije na Platini P mu ndirimbo zitandukanye bakoranyeByari ibyishimo ku muryango wa Jay Polly mu gitaramo cya Platini PNel Ngabo yafatanije na Platini P kuririmba "Ya Motema" bakoranyeButera Knowless yaririmbanye na Platini indirimbo bise "Ntabirenze" binyura ibihumbi byari biteraniye muri Camp KigaliPlatini P yerekanye ubushobozi n'izina yamaze kubaka mu muziki nyarwanda Platini P yatangiriye muri Dream Boyz ariko n'ubu akora ku giti cye aracyahagaze bwumaUbuhanga mu mibyinire Platini yongeye kubwerekana afatanije n'ababyinnyi be benshi


AMAFOTO: Freddy Rwigema & Serge Ngabo - InyaRwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141435/platini-p-yemeje-ko-ari-baba-aririmbana-na-butera-knowless-na-nel-ngabo-mu-gice-cya-mbere--141435.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)