Rafael York ukina i Burayi, nyuma yo kudahamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi, yahise agenera ubutumwa Abanyarwanda bakunda ruhago - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rafael York ukina hagati asatira mu ikipe ya Gefle IF yo mu cyiciro cya 2 muri Suède, yatangaje ko yatunguwe no kuba atarahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi yitegura imikino ibiri ya gicuti muri uku kwezi kwa Werurwe.

Yagize ati 'Nta muntu wamvugishije, nta n'ubwo bavugishije ikipe yanjye. Naratunguwe kuko meze neza bitandukanye n'umwaka ushize ubwo navunitse ubugira gatatu. Ubu maze amezi abiri nkina ndi mu bihe byanjye kandi mpora niteguye gukinira ikipe y'igihugu.'

Abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi ubu barabarizwa Antananarivo aho bitegura gukina imikino ibiri ya gicuti na Botswana na Madagascar.



Source : https://yegob.rw/rafael-york-ukina-i-burayi-nyuma-yo-kudahamagarwa-mu-ikipe-yigihugu-amavubi-yahise-agenera-ubutumwa-abanyarwanda-bakunda-ruhago/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)