Rayon Sports: N'aho misike irarwana, Muhire Kevin ayibera imfura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo Rayon Sports isigaye ihanze amaso ku gikombe cy'Amahoro, shampiyona ikaba yarakuyeyo amaso, ni ikipe yahuye n'ibibazo byayigizeho ingaruka no kuba ikiri mu gikombe cy'Amahoro, uwavuga ko byatewe n'inzira yanyuzemo ntiyaba abeshye.

Rayon Sports mbere y'umwaka w'imikino wa wa 2023-24, yiyubatse nk'andi makipe yose, nubwo harimo abakinnyi yaguze bayihombeye ariko harimo n'abakinnyi bakomeye bagaragaje itandukaniro.

Kugura Abarundi Aruna Moussa Madjaliwa na Mvuyekure Emmanuel bahamagarwa mu ikipe y'igihugu y'u Burundi, kongerera amasezerano Luvumbu, kuzana Umugande Simon Tamale wagaragaje ko ari umunyezamu mwiza nubwo yari yatangiye byanga, kongeraho Abanyarwanda nka Serumogo Ali, Kalisa Rashid, Muhire Kevin na Nsabimana Aimable, byatumye bamwe bibagirwa abakinnyi baje bagahombera ikipe nka Mugadam, Charles Baale watangiye gukina ari uko Esenu, Youssef agiye n'abandi.

Mu by'ukuri ntabwo Rayon Sports yari ifite ikipe mbi, ari na yo mpavu yatumye isoza igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa 3 n'amanota 27 irushanwa amanota 6 na APR FC yari iya mbere n'amanota 33.

Muri iyi mikino ibanza ya shampiyona Rayon Sports kandi yahuye n'ikibazo cyo gutakaza umutoza hakiri kare, Yamen Zelfani wari umaze imikino 4 ya shampiyona ariko kubera umusaruro bahitamo gutandukana ikipe isigarana na Wade wayitoje kugeza imikino ibanza ya shampiyona irangiye.

Mu mikino yo kwishyura ni bwo byatangiye kwanga biba bibi, imiseke itangira kurwana

Ikipe ya Rayon Sports kuva muri Mutarama 2024 yatangira imikino yo kwishyura ni bwo yatangiye gutsindwa aho kugeza ku munsi wa 24 amanota 6 yari arimo ubu hamaze kugeramo 13.

Rayon Sports yari yashimye umusaruro w'umutoza Mohamed Wade yahisemo kumuha amasezerano y'umutoza mukuru aho yatsinzwe umukino umukino wa Gasogi United ahita ahagarikwa hazanwa Umufaransa Julien Mette.

Uyu mutoza wagaragaje ko ari umuhanga, we na Rayon Sports bahuye n'ikibazo gikomeye cyanatumye bagenda batakaza imikino imwe n'imwe aho mu mikino 9 yo kwishyura bafitemo amanota 15/27.

Muri iyi mikino ni bwo yahuye n'abakinnyi bivumbuye kandi ngenderwaho duhereye nko k'Umugande Joackiam Ojera wakinaga imbere asatira anyuze ku mpande.

Mbere y'uko imikino yo kwishyura itangira yabwiye Rayon Sports ko igomba kumurekura akishyura miliyoni 5 rw, Rayon imubwira ko bidashoboka.

Aha ni ho yababwiye ko azaza ariko ntacyo azabafasha kuko banze kumurekura. Yagarutse muri Rayon Sports ariko ntiyahatinze kuko Rayon Sports yaje kubitekerezaho isanga ashobora kubahombera birangira bamugurushije mu Misiri, aho bivugwa ko yatanzweho ibihumbi 20 by'Amadorali ku mezi 6 yari asigaje.

Rayon Sports kandi yaje gutakaza kapiteni wa yo Rwatubyaye Abdul werekeje muri FC Shkupi muri Macedonia, ntiwakwibagirwa Umukongomani, Luvumbu Heritier wirukanywe kubera kuvanga politiki na Siporo.

Aba bakiyongera kuri Aruna Moussa Madjaliwa wari umaze igihe kinini adakina kubera imvune n'ubu akaba ataratangira gukina aho akora imyitozo ku ruhande.

Ntabwo ibyo byarangiye aho kuko na Musa Esenu wari usoje amasezerano ye, wanabatsindiye ibitego byinshi Rayon Sports mu gice kibanza ntabwo byakunze ko imwongerera amasezerano kuko batumvikanye.

Yageragaje gusimbuza aba bakinnyi cyane cyane mu gice cy'ubusatirizi bazanye umunya-Senegal Paul Gomis ndetse n'umunya-Guinea, Alseny Camara ariko na bo bikaba bitarakunda Camara we yarirukanywe ndetse na Charles Baale bikaba bitaraza neza.

Uku gutakaza aba bakinnyi b'inkingi za mwamba, ni kimwe mu byatumye Rayon Sports igenda isitara bya hato na hato ndetse ubu ikaba yaravuye ku gikombe cya shampiyona, ndetse hari n'abatumva uburyo yageze muri ½ cy'igikombe cy'Amahoro.

Muhire Kevin yayibereye imfura

Muhire Kevin wari warsinye amasezerano agomba kurangizanya n'imikino ibanza, ubwo abakinnyi bari mu nkundura yo gutandukana na Rayon Sports, na we yabonye ikipe imwifuza.

Kevin Muhire ubwo igenda rya Ojera na Rwatubyaye ryari rishyushye, ni bwo na we yabonye ikipe yo muri Ethiopia imuha amafaranga menshi ndetse inamuha umushahara uruta uwa Rayon Sports.

Uyu mukinnyi usa n'ufite umubano wihariye na Rayon Sports, cyane ko aheruka gutangaza ko amasezerano asinya muri iyi kipe nta yindi yayamuha, yatekereje kabiri asanga ntaho ikipe baba bayisize.

Yavuganye n'ubuyobozi bwa Rayon Spiorts we ababwira ko ntaho azajya nubwo bamuha amafaranga menshi, kuko yizeye ko azagumya gukina ndetse akanazamura urwego n'ubundi shampiyona nirangira iyi kipe izagaruka kumushaka cyangwa abe yanabona indi.

Muhire Kevin na we iyo abishaka aba yaragiye ariko yabereye iyi kipe umwizerwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-n-aho-misike-irarwana-muhire-kevin-ayibera-imfura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)