Rayon Sports vs APR FC: Bamwe baburiwe irengero, ahandi FERWAFA iritambika - Zimwe muri 'Transfers' zitazibagirana (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhangana kwa APR FC na Rayon Sports, si ibyo mu kibuga gusa cyangwa se mu bafana, ahubwo no mu guhinduranya amakipe kw'abakinnyi 'transfers' aya makipe yagiye akozanyaho, ndetse hakaba zimwe muri 'Transfers' zitazibagirana hagati y'aya makipe.

Kuba umukinnyi yahindura ikipe ni ibintu bisanzwe, gusa kuri aya makipe kuva na kera ntabwo imwe yishimiraga ko indi yayitwara umukinnyi, hari ubwo byabaga bigakurura imvururu kugeza n'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ribyivanzemo, rimwe na rimwe umukinnyi akaba yaba anahunzeho ngo bibanze bihoshe.

Mu gihe amakipe yombi azahura ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 mu mukino wa shampiyona ya 2023-24, umunsi wa 24 aho APR FC ari iya mbere n'amanota 55, Rayon Sports ari iya kabiri n'amanota 45, ISIMBI igiye kugaruka kuri bamwe mu bakinnyi bagiye bava mu ikipe imwe bakerekeza mu yindi bigateza impaka zikomeye.

Jeannot Witakenge

Imwe mu nkuru zavugishije benshi, ni isinya rya nyakwigendera Jeannot Witakenge avuye muri Rayon Sports ajya muri APR FC. Witakenge witabye Imana muri 2020 ku myaka 40, ni umwe mu bakinnyi bakiniye amakipe yombi (APR FC na Rayon Sports) ariko biteza impaka nyinshi.

Jeannot wakinaga mu kibuga hagati, muri 2002 ubwo yari amaze guhesha Rayon Spors igikombe cya shampiyona ndetse anasoje amasezerano ye, APR FC yahise imusamira hejuru iramusinyisha.

Ntabwo aba-Rayon babifashe neza kuko yafatwaga nk'umwana wa bo, bagerageje kumugarura biranga. Gusa na we yaje kuva muri APR FC atayimazemo igihe kinini kubera igitutu yashyirwagaho n'abakunzi ba Rayon Sports, byanatumye atitwara neza muri APR FC.

Jeannot nyuma yo kuva muri Rayon Sports ntiyahiriwe muri APR FC

Mwiseneza Djamal

Iyi ni indi nkuru yababaje cyane abakunzi ba Rayon Sports ubwo muri 2014, nyuma y'imyaka 8 ayikinira akanga kongera amasezerano ahubwo Mwiseneza Djamal ahitamo kwerekeza muri APR FC.

Djamal wakinaga ku ruhande asatira ni umwe mu bakinnyi bagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports, bayifashije byinshi ndetse afatwa nk'umwana wa yo, kuyivamo ajya muri APR FC hari abatazabimubabarira kuko ubwo baganiraga ku kongera amasezerano muri 2014, yasabaga miliyoni 9 bamuha 8 arazanga. Bivugwa ko APR FC ari yo yari ibyihishe inyuma, byarangiye ayerekejemo.

Djamal kujya muri APR FC byababaje aba-Rayon benshi

Bokota Kamana Labama

Bokota Kamana Labama ukomoka muri DR Congo waje guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda agakinira Amavubi ubu akaba ari umutoza wa Addax mu cyiciro cya kabiri, yageze muri Rayon Sports muri 2005, gusa yaje kugenda amasezerano ye atarangiye aburirwa irengero igihe kinini.

Yaje kuboneka amasezerano ye yararangiye muri 2008, gusa twibukiranye ko yari yagiye adasoje aya Rayon Sports. Ubwo yazaga yahise asinyira APR FC bikurura impaka ndende ariko birangira ikipe y'Ingabo z'Igihugu imwegukanye.

Rwatubyaye Abdul

Rwatubyaye Abdul wakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC akaza kuzamurwa mu ikipe nkuru, muri Kanama 2016 yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'imyaka 2 nyuma yo kutumvikana na APR FC ku masezerano yagombaga kumuha aho bamubwiraga ko ari umwana bareze hari igiciro ntarengwa bagomba kumuha nka 'Signing fees', gusa uyu myugariro ntabwo yabikozwaga.

Mu gihe bumvaga ko ntaho yajya ni bwo yabatunguye bumva yasinyiye Rayon Sports. Ni ibintu byababaje APR FC aho bamufashe nk'umugambanyi, gusa nyuma y'iminsi mike yaburiwe irengero abantu baramubura burundu, amakuru adafitiwe gihamya akavuga ko yari yaratorokeshejwe n'abantu bo muri APR FC. Yongeye kuboneka muri Gashyantare 2017 aho yaje agakomeza amasezerano ye muri Rayon Sports.

Ubwo Rwatubyaye Abdul yasinyiraga Rayon Sports

Yannick Mukunzi

Mu mpeshyi ya 2017, Yannick Mukunzi na we yaratunguranye asinyira Rayon Sports amasezerano y'imyaka 2, ni mu gihe APR FC yari igitekereza ko ari buze kuyongerera amasezerano.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati muri Sandvikens IF muri Sweden, na we yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, nyuma azamurwa mu ikipe nkuru. 2017 yari asoje amasezerano ye, mu kuyongera APR FC yashatse kumuha miliyoni 6 bahaga abana bakuriye mu ishuri rya bo, Yannick wumvaga ko hari urundi rwego amaze kugeraho aranga, mu gihe bari bategereje ko azisubiraho ahubwo iyi kipe yatunguwe n'amafoto ye ari mu myitozo ya Rayon Sports bamuhaye ikaze. Icyo gihe Rayon Sports yamutanzeho miliyoni 12 Frw.

Yannick Mukunzi yatunguranye mu myitozo ya Rayon Sports

Imanishimwe Emmanuel

Imanishimwe Emmanuel Mangwende ubu ukinira FAR Rabat muri Maroc, kuva muri Rayon Sports kwe yerekeza muri APR FC byateje akavuyo gakomeye, FERWAFA iba ari yo ica urubanza.

Tariki ya 13 Nyakanga 2016, Rayon Sports yatangaje ko yongereye amasezerano Imanishimwe Emmanuel ukina ku ruhande rw'ibumoso yugarira. APR FC nyuma yo kureba amasezerano bagiranye (bivugwa ko yari yanditse ku rupapuro n'ikaramu), na yo tariki ya 14 Nyakanga 2016 yahise imusinyisha amasezerano y'imyaka 2.

Rayon Sports ikibimenya yahise yandikira FERWAFA iyisaba ko yarenganurwa igasubizwa umukinnyi wa yo. Umwanzuro wa FERWAFA, nyuma yo guhura n'impande zombi waje uvuga ko Mangwende akinira APR FC maze Rayon Sports igahabwa miliyoni eshatu n'ibihumbi 200 by'amafaranga y'u Rwanda, ibintu iyi kipe y'i Nyanza itishimiye.

Mangwende (ubanza iburyo) muri 2014 ari mu myitozo ya APR FC

Manishimwe Djabel

Benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda bakubwira ko kuva kwa Djabel muri Rayon Sports ajya muri APR FC ari yo 'transfer' hagati y'aya makipe y'abakeba yabayeho irya izindi kubera uburyo yakozwemo.

Djabel wari umaze imyaka hafi 6 muri Rayon Sports, transfer ye muri APR FC yakozwe mu buryo burimo ubwenge bwinshi cyane bwatunguye benshi ku buryo nta n'uwari kubikeka, uyu mukinnyi wari usigaje umwaka w'amasezerano APR FC yamuguze imunyujije muri Gor Mahia.

Tariki ya 30 Kamena 2019 ni bwo umunyabanga wa Gor Mahia icyo gihe yari mu Rwanda yaje kurangizanya na Rayon Sports ku igurwa rya Manishimwe muri iyi kipe yo muri Kenya. Batangaje ko yayisinyiye ku bihumbi 30 by'Amadorali. Bukeye bwa ho tariki ya 1 Nyaknga 2019, Djabel yatangiye imyitozo muri APR FC, ni bwo byahise bimenyekana ko byose byari agakino ka APR FC na Djabel ubu ukina muri Qatar.

Djabel na bagenzi babatu bakinanaga muri Rayon Sports, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange na Seif batangiriye rimwe imyitozo muri APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-vs-apr-fc-bamwe-baburiwe-irengero-ahandi-ferwafa-iritambika-zimwe-muri-transfers-zitazibagirana-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)