Rayon Sports WFC yahawe igikombe cya shampiyona, ihiga undi muhigo inahabwa agatubutse (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ku mwaka wa yo wa mbere mu cyiciro cya mbere mu bagore, Rayon Sports WFC yahize no kwegukana igikombe cy'Amahoro.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hakinwaga imikino isoza shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagore aho igikombe cyashyikirijwe Rayon Sports yakegukanye mu mpera z'icyumweru gishize itsinze Muhazi United 1-0.

Ni igikombe yashyikirijwe nyuma yo kunyagira Fatima WFC 5-0 mu mukino wabereye mu Nzove.

Ni ibitego byatsinzwe na Mary Chavinda watsinze 2, Nibagwire, Uwitonze Nyirarukundo na Mukandayisenga Jeannine [Kaboy].

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ubu amaso bayahanze mu gikombe cy'Amahoro aho bagomba kuzacakirana na AS Kigali muri 1/4 mu cyumweru gitaha.

Ati "ni byo turishimye ariko urugamba ntirurarangira. Tugiye kwitegura turebe ko n'igikombe cy'Amahoro tuzakegukana."

Umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe Camarade, yavuze ko nk'ikipe izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika bazakora ibishoboka byose kugira ngo yitware neza.

Ati "turabizeza ko nka Federasiyo, mu marushanwa muzakina nk'ikipe izaba ihagarariye u Rwanda tuzakora ibishoboka byose kugira ngo mwitware neza."

Rayon Sports uretse igikombe yegukanye na sheki ya FERWAFA yagiherekeje, yahawe kandi agahimbazamusyi ka miliyoni 16 z'amafaranga y'u Rwanda na Skol nk'umuterankunga w'iyi kipe, perezida wa Rayon Sports kandi yemereye aba bakinnyi miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda bazagabana azaba avuye ku mufuka we.

Rayon Sports ikaba yakoze amateka yo kwegukana igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya mbere ku mwaka wa yo wa mbere, yari yazamutse kandi yegukanye igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya kabiri.

Rayon Sports yari yabanje kunyagira Fatima
Bashyikirijwe igikombe begukanye
Byari ibyishimo bikomeye kuri Rayon Sports WFC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-wfc-yahawe-igikombe-cya-shampiyona-ihiga-undi-muhigo-inahabwa-agatubutse-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)