Rayon Sports WFC yashyikirijwe igikombe cya s... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hasojwe imikino ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda mu bagore hakinwa umunsi wa 22. 

Saa munani kuri Skol Stadium mu Nzove Rayon Sports WFC yari yakiriye Fatima FC ndetse inyinyagira ibitego 5-0 byatsinzwe na Nibagwire Libellee, Nyirarukundo Uwitonze, Mukandayisenga Jeannine 'Kaboy' ndetse na Mary Chavinda watsinze 2 wenyine.

Nyuma y'uyu mukino, Rayon Sports WFC yahise ishyikirizwa igikombe yegukanye ku mukino uheruka yatsinzemo Muhazi United WFC igitego1-0. Muri rusange iyi kipe isoje shampiyona ifite amanota 61 ikaba irusha amanota 4 AS Kigali WFC ya 2 n'amanota 57.

Iyi kipe ya Gikundiro y'abagore yashinzwe muri 2022 ihita itangira gukina shampiyona y'icyiciro cya 2, izamuka muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mwaka ushize none niyo yahise itwara igikombe.


Abakinnyi ba Rayon Sports WFC bambitswe imidari


Ibyishimo byari ibyishimo ubwo bashyiraga igikombe mu kirere 




Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli aterura igikombe 


Abakinnyi bose bafashije Rayon Sports WFC kwegukana iki gikombe 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141425/rayon-sports-wfc-yashyikirijwe-igikombe-amafoto-141425.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)