Rayon Sports yakuye rutahizamu wa yo mu bakinnyi bitegura APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu ukomoka muri Guinée, Alsény Camara Agogo ntari mu bakinnyi bitegura umukino wa APR FC, amakuru akavuga ko yamaze gutandukana na Rayon Sports.

Uyu munsi ku wa Kabiri, abakinnyi ba Rayon Sports basubukuye imyitozo bitegura umukino w'umunsi wa 24 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2023-24, bazakiramo APR FC FC wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024.

Gusa muri aba bakinnyi bakaba batarimo rutahizamu ukomoka muri Guinée, Alsény Camara Agogo aho iyi kipe yavuze ko agomba kujya iwabo ku bw'impamvu z'umuryango.

Camara wasinyiye Rayon Sports mu Kuboza 2023 amasezerano azarangirana n'uyu mwaka w'imikino, amakuru ISIMBI yamenye ni uko atazagaruka muri Rayon Sports aho bamaze gusesa amasezerano.

Ntabwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwishimiye umusaruro we mu mikino yahawemo amahirwe akaba ari yo mpamvu yicaranye na we basesa amasezerano.

Iyi kipe kandi umutoza wa yo Julien Mette aheruka gutangaza ko n'Umurundi wari umaze igihe atari kumwe n'abandi, Aruna Moussa Madjaliwa atazakina uyu mukino kuko nta myitozo ihagije afite.

Agogo Camara bivugwa ko yamaze gutandukana na Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yakuye-rutahizamu-wa-yo-mu-bakinnyi-bitegura-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)