Rayon Sports yashyikirije RIB bamwe mu bafana bayo n'abakozi bacuruje amatike ku mukino wayihuje na APR FC ngo bakurikiranwe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mukino wahuje Rayon Sports na APR FC, hagaragaye amanyanga menshi ku kibuga Pelé Stadium, bituma Murera ijyana kuri RIB, bamwe mu bafana bayo 3 ndetse na bamwe mu bakozi ba kompani yari ishinzwe kugurisha amatike.

Radio1 dukesha iyi nkuru ko abo bose bajyanwe kuri RIB kubera gucyekwaho uburiganya mu kwiba amafaranga binyuze mu kugurisha amatike.

Amakuru ava muri Rayon Sports avuga ko RIB iri gukurikirana iby'icyo kibaza aho Murera avuga ko Kompanyi yacuruje amatike ku mukino wabo batsinzwemo na APR FC ibitego 2-0, ishobora kuba yarabibye amafaranga menshi.

 



Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yashyikirije-rib-bamwe-mu-bafana-bayo-nabakozi-bacuruje-amatike-ku-mukino-wayihuje-na-apr-fc-ngo-bakurikiranwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)