Rihanna yasusurukije abitabiriye ubukwe bw'um... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Rihanna yongeye kugaragara ku rubyiniriro runini agiye gutanga ibyishimo nyuma y'ibyo yakoze mu 2023 mu mikino ya Super Bowl.

Byari mu birori by'agatangaza bibanziriza ubukwe bwa Anant Ambani akaba umwana wa Mukesh Ambani utuye mu gihugu cy'u Buhinde benshi badatinya gushyira ku mwanya wa mbere mu baherwe batuye ku mugabane wa Aziya dore ko abarirwa muri Miliyari 114 z'Amadorali.

Muri ibi birori, umuhanzikazi Rihanna w'imyaka 36  yatanze ibyishimo mu gihe kigera ku minota 40 yose asusurutsa abaherwe bari baje kumuhanga ijisho dore ko benshi bwari n'ubwa mbere bamubonye kandi bamwe bakaba batari kuzigera bamubona.

Mu birori byari byiganjemo abanyama-miliyari gusa, Rihanna yatanze ibyishimo mu ndirimbo ze zakunzwe zo mu bihe bya kera zirimo nka Diamonds, Umbrella, Consideration yakoranye na SZA, Stay n'izindi nyinshi zakunzwe cyane.

Ibinyamakuru birimo nka India To Day bivuga ko uyu  muhanzikazi ukunzwe cyane mu njyana ya Pop na RnB yishyuwe akayabo kari hagati ya Miliyoni $8 ndetse na Miliyoni $9, ubwo ni ukuvuga mu manyarwanda ko ari miliyoni zirenga 11 Frw kugira ngo aririmbe mu birori bibanziriza ubukwe bwa Anant Amani ndetse n'umukunzi we Radhika Merchant.

Si ubwa mbere uyu muherwe ashora akayabo mu gutumira abahanzi bakomeye ku Isi bakaza kuririmba mu birori  by'ubukwe bw'abana be, kuko no mu mwaka wa 2018 yatumiye Beyonce mu kuririmba mu bukwe bw'umukobwa we, icyo gihe akaba yaramwishyuye angana na $6.



Rihanna yaraye ahaye ibyishimo abatunga-miliyari 



Rihanna yishyuwe arenga Miliyoni 10 Frw



Ubwo Rihanna yageraga mu Buhinde ari kumwe n'umugabo we ASAP Rocky



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140299/rihanna-yasusurukije-abitabiriye-ubukwe-bwumwana-wumuherwe-wa-mbere-muri-aziya-amafoto-140299.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)