RIP Jalibu! Umugabo uherutse kurumwa n'imvubu ikamurya ubugabo yitabye Imana - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo witwa Habimana Jalibu w'imyaka 41, wari utuye mu murenge wa Bugarama, akarere ka Rusizi, yapfiriye mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kubera kuribwa n'imvubu ikamurya ubugabo.

Jalibu yariwe n'imvubu ku wa 7 Werurwe 2024, ubwo yari mu mugezi wa Ruhwa ari kogamo amaguru nyuma yo gusoza guhinga kugira ngo atahe asa neza.

Iyi mvubu yari yamwihishe maze agitangira koga, yamuturutse inyuma, imufata mu matako ubugabo burahakomerekera cyane, ndetse imwangiza n'ibindi bice by'umubiri. Yatabawe n'abaturage.

Yahise ajyanwa mu bitaro bya Gihundwe yanegekaye, naho bamuha transfer yo kujya kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare 'CHUB' ari naho yaguye.



Source : https://yegob.rw/rip-jalibu-umugabo-uherutse-kurumwa-nimvubu-ikamurya-ubugabo-yitabye-imana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)