RIP Rebeca! Umugore yapfanye n'abana babiri b'impanga ubwo yababyaraga - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Werurwe 2024, Nibwo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango Akagari Ka Bunyogombe Mudugudu Wa Karehe habereye ibyago by'umugore witwa Bazabagira Rebeca wapfanye n'abana babiri b'impanga ubwo yababyaraga.

Amakuru dukesha BTN yahawe n'abaturanyi ba nyakwigendera, avuga ko yitabye Imana ababyarira mu rugo biturutse gutinda kujyanwa kwa muganga bikekwa ko ariyo ntandaro y'izo mpfu nyuma yo kwitabaza Ikigo Nderabuzima cya Ruhango kikabarangarana.Ruhango: Bashegeshwe n'urupfu rw'umugore wapfanye n'impanga yari atwite

Andi makuru yizewe avuga ko uyu mubyeyi yaterewe inda mu Mujyi wa Kigali n'umuhungu uvuka mu Karere ka Ruhango, nyuma bafata icyemezo cyo kubana ndetse baza kujya kuba mu Ruhango kubana na nyina w'uwo musore.



Source : https://yegob.rw/rip-rebeca-umugore-yapfanye-nabana-babiri-bimpanga-ubwo-yababyaraga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)