Rubanguka Steve icyamugoye muri Saudi Arabia ni cyo kizamufasha mu Mavubi, icyo Kwizera Olivier yamubwiye bagihura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'umunyarwanda ukinira Al Nojoom mu cyiciro cya gatatu muri Saudi Arabia, Rubanguka Steve yavuze ko muri iki gihugu ubuzima bugoye ariko na none haba amafarana menshi ari nacyo gituma bihangana.

Ni mu kiganiro cyihariye yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI cyagarutse ku buzima bwe nyuma yo kuva i Burayi akerekeza mu gihugu cya Saudi Arabia kiri mu Burengerazuba bushyira Uburasirazuba bwo hagati ku Mugabane wa Asia.

Muri Nyakanga 2023 ni bwo Rubanguka Steve yatandukanye na FC Zimbru yo muri Moldova ahita yerekeza muri Saudi Arabia gukinayo.

Yavuze ko ikintu cyamukuye i Burayi ari amafaranga menshi iyi kipe yamuhaye, kuko nubwo baba bifuza gukina i Burayi ariko na none amafaranga ni yo baba bakinira.

Ati 'Umwaka ushize urabizi nakinnye muri Zimbru, ngira umwaka mwiza tujya no mu majonjora ya Conference League, ikipe ishaka no kunyongera amasezerano ariko nkibona amahirwe yo kuza hano muri Saudi Arabia, urabizi umupira turawukunda tuba twifuza kuguma i Burayi ariko hari igihe Imana iguha amahirwe yo guhembwa amafaranga menshi, ikipe yampaye amafaranga menshi bituma nza hano.'

Yakomeje avuga ko atabeshya ariko urwego rwa shampiyona akinamo ruri hasi ya shampiyona yo muri Moldova yakinagamo ari na cyo cyamutwaye kubafasha kuzamura urwego rw'ikipe ye.

Ati 'Mvugishije ukuri urwego rwa hano ruri hasi gato y'aho nari ndi, aho nakinaga urwego rwa ho ruri hejuru, ni nayo mpamvu banzanye kugira ngo ndebe ko nabafasha kuzamura urwego rw'ikipe ya bo.'

Muri iyi kipe akaba avuga ko abona umwanya uhagije wo gukina, aho imikino yose ayikina kereka abaye afite ikibazo cy'imvune, kandi na bwo ngo ntarahura n'imvune imubuza gukina.

Umukino yahuyemo na All Kawkab ya Kwizera Olivier na we ukina muri iki gihugu, ni bwo yabonanye n'uyu munyezamu bwa mbere, amubwira uko agomba kwitwara kuko we amazeyo igihe yamenyereye.

Ati 'Kwizera Olivier twarahuye urumva ni umukinnyi w'ikipe y'Igihugu, ni umunyezamu mwiza twese twemera. Bwa mbere duhura amakipe yacu yari yakinnye badutsinda 1-0, umukino urangiye yaraje arambwira ngo wakinnye neza, ambwira uko ngomba kwitwara muri Saudi Arabia kuko we ahamaze igihe, n'ubu turacyavugana.'

'Yagiye amfasha, arambwira kugira ngo bikorohere ugomba kubigenza gutya na gutya, kandi n'uyu munsi turacyavugana nk'uko nabikubwiye.'

Yavuze ko banaganiriye no ku ikipe y'igihugu, aho bombi bafite intego yo gukomeza kwitwara neza mu gihe igihugu cyabitabaza bakaba baza bagatanga ibyo bafite.

Ati 'Nk'uko mubizi na we amaze igihe adahamagarwa mu Mavubi, nanjye ubushize ntibampamagaye ariko ndatekereza ko mu ikipe y'igihugu izakina imikino ya gicuti nzaba ndimo kubera ko ni ko mbitekereza. Ikipe y'igihugu ni ukwitwara neza mu ikipe yawe, igihe igihugu cyagukenerera ukaza ugatanga ibyawe byose.'

Ku kijyanye n'ubuzima muri iki gihugu, yavuze ko bugoye cyane nk'umuntu wari waramenyereye kuba i Burayi kuko ni igihugu kigendera ku mahame y'Idini ya Islam ku buryo ibifasha umuntu byose kwishimisha nta bihari ariko na none bakaba batuza bagakorera amafaranga kuko ahari ari menshi kandi ari yo yabajyanyeyo.

Ati 'ubuzima bwa hano buragoye, buragoye cyane kubera ni igihugu cya Islam, nta bintu byo kwishimisha bifasha umuntu kuruhuka mu mutwe bihari, mva mu mupira ntaha njya mu nzu, nkongera kuvayo njya mu mupira ni bwo buzima bwanjye, niyo nsohotse ni ukujya kugura akantu nkataha.'

Yavuze ko ikintu cyamugoye ari ikirere cyaho, akaba ari na cyo kintu cyamugoye bwa mbere ahamagarwa mu ikipe y'igihugu, akaba yizeye ko kuba amaze kukimenyera bizamufasha no mu ikipe y'igihugu.

Ati 'ikintu cya mbere cyangoye nanashima, ni nacyo cyabanje kungora nza bwa mbere mu ikipe y'igihugu, ni ikirere, hano harashyushye cyane, nizera ko byamfashije no gushyuha, namenyereye ubushyuhe nibanampamagara mu ikipe y'igihugu bizanyorohera kuko namenyereye ubushyuhe.'

Intego ye akaba ari ugukora cyane kugira ngo azamure urwego ku buryo nanasubira gukina i Burayi azajya ku rwego rwisumbuye ku rwo yakinagaho.

Rubanguka Steve ari muri Al Nojoom kuva mu mwaka ushize yagezemo avuye muri Zimbru FC yagezemo muri 2022 avuye muri Karaiskakis yo mu Bugereki yo akaba yari yarayigezemo muri 2020 avuye muri Koninklijke Rupel Boom FC yagezemo 2019 avuye muri Patro Eisden hari nyuma yo gutandukana na RFC Wetteren zo mu Bubiligi.

Saudi Arabia hari amafaranga menshi ariko ubizima buragoye
Kwizera Olivier yamugiriye inama y'uburyo agoma kwitwara
Ngo yizeye ko azagaruka mu ikipe y'igihugu vuba



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rubanguka-steve-icyamugoye-muri-saudi-arabia-ni-cyo-kizamufasha-mu-mavubi-icyo-kwizera-olivier-yamubwiye-bagihura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)