Rutahizamu wemeye gukinira Amavubi, yasubukuye imyitozo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa Yverdon Sport FC mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi, Johan Marvin Kury wemeye gukinira u Rwanda, nyuma y'igihe afite ikibazo cy'imvune, yasubukuye imyitozo.

Uyu ni umwe mu bakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bagaragaje ko bashaka gukinira u Rwanda ariko biba mu gihe yari afite imvune.

Johan Marvin Kury ukina anyuze ku ruhande asatira yahamagawe bwa mbere mu Mavubi muri Gicurasi 2023 na Carlos Alos ubwo hitegurwaga umukino wa Mozambique ariko ntibyakunda ko ahita aza ari na bwo nyuma yagiraga imvune y'ivi yatumye asoza umwaka wa 2023 atongeye gukina.

Yagombaga kuza gukina umukino wa Zimbabwe ndetse n'uwa Afurika y'Epfo yabaye mu Gushyingo 2023 ariko yari atarakiruka imvune.

Muri Mutarama uyu mwaka Johan Marvin Kury ni bwo yatangiye imyitozo nyuma yo gukiruka imvune mu rwego rwo kugaruka agafasha ikipe ye ya Yverdon Sport FC ndetse n'Amavubi.

Uyu mukinnyi akaba we yiteguye gukinira u Rwanda igihe cyose azaba ameze neza kandi agahamagarwa mu ikipe y'igihugu kuko we yamaze guhitamo u Rwanda.

Johan Marvin Kury yasubukuye imyitozo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wemeye-gukinira-amavubi-yasubukuye-imyitozo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)