Rwanda Premier League: APR FC yatsinze Etincelles FC ikomeza kwanikira amakipe ayikurikiye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwanda Premier League: APR FC yatsinze Etincelles FC ikomeza kwanikira amakipe ayikurikiye.

Ku munsi w'ejo tariki 02 Werurwe nibwo ikipe ya APR FC yakinaga umukino wa 23 muri shampiyona y'u Rwanda aho yari yakiriye ikipe ya Etincelles FC iri ku mwanya wa 15 kuri Sitade ya Kigali Pele Stadium n'umukino warangiye abasore b'ikipe y'Ingabo z'Igihugu bitwaye neza cyane batsinda igitego kimwe ku busa.

Igitego cy'ikipe ya APR FC cyatsinzwe na Shaiboub Ali Eldin ku munota wa 55 w'umukino dore ko igice cya mbere cyari cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

APR FC iyoboye shampiyona n'amanota 52 mu gihe Musanze FC iri ku mwanya wa kabiri ifite amanota 44 naho Rayon Sports itarakina umukino wa 23 ikaba ifite amanota 42.

APR FC iracyafite umukino umwe w'ikirarane izakinamo n'ikipe ya Etoile De L'Est iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona y'u Rwanda.

 



Source : https://yegob.rw/rwanda-premier-league-apr-fc-yatsinze-etincelles-fc-ikomeza-kwanikira-amakipe-ayikurikiye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)