Rwanda Premier League yaciye amarenga ko shampiyona ishobora kwitirirwa undi muterankunga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwanda Premier League, yaciye amarenga ko umwaka utaha ishobora kutazakomenya n'umuterankunga witirirwaga shampiyona, aho yitwaga 'Primus National League'.

Ibi byavuzwe ubwo hasozwaga amahugurwa y'iminsi 2 ajyanye na Club Licensing ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024.

Umukozi wa Rwanda Premier League, Harindintwari Jonathan yamenyesheje abayobozi b'amakipe harimo gushaka uko iyi shampiyona yabona abaterankunga benshi kandi batanga amafaranga menshi.

Aha ni ho yavuze ko hari abo bamaze gusinyana ndetse n'abandi bari mu biganiro barimo n'ushobora kuzitirirwa shampiyona umwaka utaha.

Ati "hari abo twamaze gusinyana n'abandi turi mu biganiro harimo n'uzitirirwa shampiyona umwaka utaha."

Yakomeje kandi avuga ko harimo no kurebwa uburyo n'icyiciro cya kabiri na cyo cyabarizwa muri League.

Ati "ikindi ni uko turimo kubera uburyo n'icyiciro cya kabiri cyazamo. Hakaba Premier League ndetse n'icyiciro cya kabiri cya League 1, ndatekereza inteko rusange ya FERWAFA niba bazabifataho umwanzuro."

Muri 2021 ni bwo Bralirwa binyuze muri Primus yasinyanye amasezerano na FERWAFA yo kwitirirwa Shampiyona y'icyiciro cya mbere, akaba amasezerano azarangirana n'uyu mwaka w'imikino.



Source : http://isimbi.rw/siporo/Rwanda-Premier-League-yaciye-amarenga-ko-shampiyona-ishobora-kwitirirwa-undi-muterankunga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)