Sangwa Odile wabaye igisonga muri Miss Rwanda... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubare w'abakobwa banyuze mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda wabamaze kwambikwa impeta ukomeje kwiyongera ndetse no kwerekana abakunzi.

Muri uyu mwakaho barushijeho kwiyongera harimo:

 Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2022, Keza Maolithia, Igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022, Kayumba Darina, Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2020, Umwiza Phionah n'abandi.

Ubu hakaba hagezweho Sangwa Odile wabaye igisonga cya Kabiri, wambitswe impeta na Shyaka Francis usanzwe ari mu bayobozi b'ikipe ya Tiger Basketball Club.

Mu butumwa uyu mukobwa yasangije abamukurikira buherekejwe n'amafoto yishimira intambwe yateye, yavuze ko yumva amasaha atagenda ngo abashe gusezerana kubana akaramata n'uwamutwaye umutima.

Abantu benshi barimo Umutesi Denise wabaye Igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2020  na Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie witegura kubana na Michael Tesfay bagaragaje  ko bishimiye intambwe mugenzi wabo yateye.

Shyaka Francis yambitse impeta Miss Sangwa Odile wabaye igisonga cya Kabiri muri Miss Rwanda 2019Sangwa yiyongereye ku mubare w'abakobwa banyuze muri Miss Rwanda bamaze kugaragaza abakunzi baboUmwaka wa 2024 witezwemo ubukwe bw'abanyampinga batandukanye barimo Sangwa na we wamaze kwambikwa impeta



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140280/sangwa-odile-wabaye-igisonga-muri-miss-rwanda-2019-yambitswe-impeta-amafoto-140280.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)