Amatora muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yatangiye guhumura ndetse abantu benshi bahanze amaso Perizida Joe Biden udashaka kurekura uyu mwanya kimwe na Donald Trump wifuza kongera kwicara muri uyu mwanya ukomeye ku isi.
Icyakora bombi bahuje ikibazo ari cyo Robert F Kennedy Jr umugabo wakuze atavugirwamo kandi ukomoka mu miryango y'abanyapolitike bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerikaa.
Tugiye kubagezaho amateka ya Kennedy Jr umwe mu bagabo basobanukiwe ibijyanye n'amategeko ndetse akaba n'umunyapolitike wabigize umwuga kuva mu bwana bwe.
Robert F Kennedy Jr yabonye izuba kuwa 17 Mutarama 1954 muri Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Ni umunyamategeko wiyeguriye ibijyanye no kurengera ibidukikije, akaba umwe mu bagize umuryango w'aba Kennedy ufite ibigwi bikomeye muri Politike.
Muri Mata 2023 ni bwo yatangaje ko yifuza kuba umukandida uzahagararira ishyaka ry'aba Demokarate ariko mu Ukwakira aza gutangaza ko aziyamamaza ku giti cye.
Kennedy Jr ni umwana wa Gatatu mu bana 11 ba Robert F Kennedy na Ethel Skakel Kennedy. Ubwo yavukaga, Se Robert F Kennedy yari umwe mu bagize Inama Ngishwanama ya Sena.
Robert F Kennedy yaje kugirwa Umunyamategeko Mukuru ku ngoma y'umuvandimwe we, Perezida John F Kennedy, nyuma aza kuba umusenateri.
Nyina wa Kennedy Jr ari we Ethel Skakel ni umugore uvuka mu miryango y'abanyenganda idafite ikibazo cy'amafaranga. Yabaye impirimbanyi ikomeye y'uburenganzira bw'ikiremwamuntu nyuma yuko umugabo we yishwe mu 1968 ubwo yiyamarizaga kuba Perezida.
Kennedy Jr yigiye mu mashuri akomeye. Yaje kunyura mu bihe byo kuba imbata y'ibiyobyabwenge nyuma y'urupfu rwa Se. Ibi byamukururiye gufungirwa urumogi ubwo yari afite imyaka 16 anirukanwa mu mashuri atandukanye.
Yaje gusoreza muri Kaminuza ya Harvard aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri mu 1976 aza gukomereza muri London yiga ibigendanye na politike.
Nyuma yo kubona impamyabumenyi mu birebana n'amategeko mu 1981, Kennedy Jr yatangiye gukora nk'umunyamategeko wungirije muri Manhattan.
Muri iyo myaka kandi nabwo yatawe muri yombi anahabwa imirimo nsimburagifungo mu gihe kingana n'imyaka 2 azizwa ikoreshwa rya 'heroin' kimwe mu biyobyabwenge bihangayikishije isi.
Muri ibyo bihe ni bwo yatangiye gushyira umutima mu kurengera ibidukikije. Mu 1987 yabonye impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu mu bijyanye n'amategeko yo kurengera ibidukikije.
Ni ibikorwa yakomeje gukora binyuze muri Riverkeepers umuryango udaharanira inyungu wo muri NewYork. Ibi byatumye abantu benshi bongera kubona amazi meza. Ibikorwa bya Riverkeepers byaje kwitwa na Time Magazine ko ari iby'ubutwari.
Mu ntangiriro za 2000 yatangiye gukora mu buryo bweruye ibikorwa rimwe na rimwe bitananyuraga ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kuko byanatumye afungwa.
Byari bishingiye ku kuba atarabonaga ibyakorwa na George W Bush mu kurengera ibidukikije nk'umurongo ufatika ukwiriye, agereranije n'agaciro k'iki gice cy'ibinyabuzima.
Kenshi Kennedy Jr ibyo yakoraga yanabinyuzaga mu bitabo nk'icyo muri 2004 aho yagarukaga kuri Perezida George W.
Muri 2013 na 2016 yatawe muri yombi kubera kuba umwe mu bakoraga imyigaragambyo yo kurwanya imiyoboro migari y'amavuta.
We n'abo bafatanyaga, bigaragambyaga baragazaga ko yubatswe mu buryo butarengera ibidukikije kandi bukanabangamira ikiremwamuntu muri Amerika.
Yagiye akora ku birego bitandukanye byo kurengera ibidukikije nk'icyo hagati ya 2007 na 2017. Yari mu itsinda ryatsinze urubanza bari bahanganyemo na Monsanto ku gukoresha ifumbire ya kijyambere ariko zangiza utunyabuzima duto tuba mu mirima.
Ibikorwa bya Kenndey Jr byagiye bimushyira mu bibazo bitanasize umuryango mugari akomokamo n'ishyaka ry'aba Demokarate yakuriyemo.
Mu mwaka wa 2006 yagaragaje ko amatora ya 2004 yahanganishije mu buryo bukomeye George W Bush na John Kerry ko yibwe n'ishyaka ry'aba Repubulike.
Muri 2013 yashyize igitutu kuri Komisiyo yari yarashyizweho mu gukurikirana ikirego cy'urupfu rwa se wabo Perezida John F Kennedy mu 1963, agaragaza ko ibyo batangaje ko Sirhan Sirhan washinjwe iki cyaha yagitwerewe.
Muri 2021 umuryango wose washyigikiye uyu mugabo werekana ko ibyakozwe byose kwari ukwihutisha ifungwa ry'ikirego badashaka ko ukuri gucukumburwa.
Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye na NewYork 77 WABC, yagize ati: 'Hari ibimenyetso bidashidikanwaho ko CIA yagize uruhare mu rupfu rwa John F Kennedy kandi ntekereza ko ntagushidikanya guhari kuri iyi ngingo.'
Kennedy Jr yagaragaje mu buryo bweruye ibitagenda neza mu nzego z'ubuzima bimwe bikarebwaho bikanakosorwa.
Igihe kitazibagirana ni muri COVID 19 aho yatangaje ko inkingo zayo zangiza, agaragaza ibigo bikomeye birimo Bill&Melinda Gates kuba inyuma yacyo ku bw'inyungu anashyira hanze igitabo kibisobanura.
Kubera iyi ngingo yafatiwe ibihano birimo no gufungirwa urukuta rwa Instagram mu mwaka wa 2021, rukaba rworongeye gufungurwa muri Kamena 2023.
Ubwo yatangazaga ko agiye kwiyamamariza kuba Perezida, yatangiye gushyirwaho igitutu ku byo yavuze ku ngingo ingendanye n'icyorezo, aza gusobanura ko byinshi yavugaga icyo yari agamije kwari ukugira ngo inkingo zitangwa zongere gususuzumwa.
Kuba Kennedy Jr yarafashe umwanzuro wo kwiyamamaza nk'umukandida wigenga ni ibintu byashyize mu kangaratete Joe Biden na Donald Trump aho abantu barimo n'abari biteguye kubafasha bahise berekeza akaboko kabo kuri uyu mugabo mushya ufite inkomoko mu miryango itoroshye mu bisekuru bya politike y'Amerika.
Kennedy yashyingiranwe inshuro eshatu, afite abana 6 yabyaranye n'abagore be babiri ba mbere. Bwa mbere yashyingiranwe na Emily Black bari bariganye mu ishuri ry'amategeko, hari mu 1982.Â
Aba bombi babyaranye abana 2, baje gutandukana mu 1994. Yaje gushyingiranwa n'inshuti ya mushiki we Mary Kathleen Richardson, bakaba barabyaranye abana 4. Batandukanye muri 2010.
Mu mwaka wa 2012 Mary Richardson Kennedy yariyahuye, urupfu rwe rukurura impaka nyinshi. Muri 2014 Kennedy Jr yashyingiranwe na Cheryl Hines.
Robert F Kennedy Jr na nyina umubyara Ethel impirimbanyi ikomeye mu birebana no kurengera ikiremwamuntu, akomoka mu muryango w'abanyapolitike na we niko kazi yakoze kuva mu bugimbi bwe kugeza n'ubu yifuza kuba Perezida Yatawe muri yombi inshuro zitari nyeya kuko nta na rimwe yigeze ahagarika kuvuga kucyo atekereza kitaganda neza Bamwe mu barwanashyaka ba Demokarate na Repubilike batangiye gushyira icyizere n'ubufasha bwabo kuri Kennedy JrNtabwo yigeze agobwa n'ururimi yewe no kugera ku kuvuga kuri Perezida uyoboye muri AmerikaCheryln Hines umugore wa Gatatu wa Robert F Kennedy Jr bafatanya kurera abana babo 7 Robert F Kennedy Sr yicwe mu 1968 ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba Perezida John F Kennedy yicwe amaze igihe gito ayoboye Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ibintu Kennedy Jr yemeza ko byakozwe n'abacurabwenge ba CIA nubwo Warren Commission yatangaje ibindi