Nyuma y'ubufatanye bwa Rwanda Premier League ndetse n'umuterankunga wayo Gorilla Games, bamaze gutangaza urutonde rw'abagomba guhembwa mu kwezi kwa Gashyantare 2024.
Ni ibihembo ngarukakwezi bihabwa abakinnyi baba bitwaye neza muri uko kwezi, bigatangwa mu byiciro bine bitandukanye.
Abahembwa ni ikiciro cy'abakinnyi bitwaye neza muri uko kwezi bari guhembamo, umunyezamu wakijije izamu rye ibizwi nka Save, umukinnyi watsinze igitego cyiza ndetse n'umutoza mwiza w'ukwezi.
Biteganyijwe ko igikorwa cyo guhemba abitwaye neza kizaba tariki ya 20 Werurwe 2024, kikazaba imbonankubone ku ISIBO TV guhera ku isaha ya saa Mbiri z'umugoroba.
Abakinnyi bahatanira igihembo cy'umukinnyi mwiza w'ukwezi ni:
- Eldin Shaiboub Ali (APR FC)
- Destin Malanda (Amagaju)
- Samuel Pimpong (Mukura VS)
- Shaban Hussein (AS Kigali)
Abakinnyi bahatanira igihembo cy'umukinnyi watsinze igitego cyiza cy'ukwezi ni:
- Niyibizi Ramadhan wa APRFC bahura na Mukura VS
- Ani Elijay wa Bugesera FC bakina na Gasogi United
- Destin Malanda w'Amagaju bakina na Gasogi United
- Shaiboub Ali wa APR FC bakina na Sunrise FC
Abatoza bahatanira igihembo cy'Umutoza mwiza w'ukwezi ni:
- Guy Bukasa wa AS Kigali
- Thierry Froger was APR FC
- Habimana Sosthene wa Musanze FC
- Jullien Mette wa Rayon Sports
Abakinnyi bahatanira igihembo cy'umukinnyi mwiza wakijije izamu (Save) w'ukwezi ni:
- Pavel Nzila wa APR FC ubwo bakinaga na Bugesera FC
- Habineza Francois ubwo bakinaga na Rayon Sports
- Nzeyurwanda Dhihad wa Kiyovu SC ubwo bakinaga na Gasogi United
- Muhawenayo Gad wa Musanze FC ubwo bakinaga na Rayon Sports
The post Shabalala na Shaiboub bayoboye abakinnyi bahatanira igihembo cy'umukinnyi w'ukwezi kwa Gashyantare muri Shampiyona y'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.