Shampiyona ya Handball iratangira mu mpera z'iki cyumweru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko byemejwe mu nama y'Inyeko Rusange ya Handball yabaye tariki ya 9 Werurwe 2024, shampiyona ya Handball mu bagabo izatangira mu mpera z'iki cyumweru.

Hazaba hakinwa umunsi wa mbere ndetse n'uwa kabiri, ni imikino izaba ku wa Gatandatu ndetse no ku Cyumweru.

Ni shampiyona izitabirwa n'amakipe 9; Gicumbi HT, Police HC, APR HC, ES Kigoma HC, ADEGI GITUGA HC, UR-Huye HC, UR-Rukara, Gorilla HC na Nyakabanda HC.

Tariki ya 23 Werurwe i Kigoma saa 9h00', ES Kigoma izakina na UR Rukara, saa 10h30' UR Rukara ikine na Police HC, saa 12h00' Police HC izakina na ES Kigoma.

Muri ADEGI GITUZA, saa 9h00' Adegi Gituza izakina na UR Huye, saa 10h30' UR Huye ikine na APR HC mu gihe saa 12h00' APR izakina na Adegi.

Kimisagara, saa 9h00' Gorillas HC izakina Gicumbi, saa 10h30' Nyakabanda HC ikine na Gorillas HC ni mu gihe saa 12h00' Gicumbi izakina na Nyakabanda.

Bukeye bwa ho ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024, i Kigoma guhera saa 9h00' ES Kigoma izahura na UR Huye, saa 10h30' UR Huye ikine na Nyakabanda ni mu gihe saa 12h00' Nyakabanda izakina na ES Kigoma.

Muri Adegi Gituza, saa 9h00' Adeigi izakina na Gicumbi, saa 10h30' Gicumbi izacakirana na Police ni mu gihe saa 12h00' Police izakina na Adegi.

Ku kibiga cya Kimisagara cya saa 9h00' Gorillas na UR Rukara, saa 10h30' UR Rukara izakina na APR ni mu gihe saa 12h00' APR HC izakina na Gorillas.

Shampiyona iratangira mu mpera z'iki cyumweru



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shampiyona-ya-handball-iratangira-mu-mpera-z-iki-cyumweru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)