Shiboub wa APR FC utari mu Rwanda n'umutoza we bahize abandi mu bihembo by'Ukwezi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya-Saduni ukinira ikipe ya APR FC, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman yatowe nk'umukinnyi w'ukwezi kwa Gashyantare ni mu gihe umutoza we, Thierry Froger yabaye umutoza w'ukwezi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024 ni bwo Rwanda Premier League ndetse na sosiyete y'imikino y'amahirwe ya Gorilla Games bahembye abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda mu kwezi kwa Gashyantare 2024.

Nk'ibisanzwe hahembwe ibyiciro bine, aho umunyezamu wakuyemo umupira ukomeye 'save' yabaye Nzeyurwanda Jimmy Djihad wa Kiyovu Sports ku mukino wa Gorilla FC.

Uyu munyezamu wegukanye iki gihembo ku nshuro ya kabiri, yahigitse Habineza Fils François wa Etoile del'Est na Muhawenayo Gad wa Musanze FC ibyo bakoze ku mukino wa Rayon Sports ndetse Pavelh Ndzila wa APR FC ku mukino wa Bugesera FC.

Igitego cy'ukwezi cyegukanywe na Ani Elijah wa Bugesera, ni igitego yatsinze Gasogi United. Yahigitse icya Destin Malanda w'Amagaju FC ku mukino wa Gasogi United, icya Shiboub wa APR FC ku mukino wa Sunrise FC ndetse n'icya Niyibizi Ramadhan wa APR FC ku mukino wa Mukura VS.

Igihembo cy'umutoza w'ukwezi cyari gihataniwe n'abatoza Guy Bukasa wa AS Kigali, Julien Mette wa Rayon Sports, Habimana Sosthene wa Musanze FC ndetse na Thierry Froger wa APR FC waje kucyegukana abikesha ko mu mikino 5 yatsinzemo 4 anganya umwe.

Igihembo cy'umukinnyi w'ukwezi cyahawe umunya-Sudani ukinira APR FC, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman utari uhari aho ari mu ikipe y'igihugu, igihembo yagifatiwe n'umutoza we.

Uyu mukinnyi watsinze ibitego 4 mu mikino 4, yahigitse Shabani Hussein Tchabalala wa AS Kigali, Destin Malanda w'Amagaju FC na Samuel Mpipong wa Mukura VS.

Nzeyurwanda Jimmy Djihad wa Kiyovu Sports ni we wegukanye igihembo cya Save y'ukwezi
Igihembo cy'igitego cy'ukwezi cyegukanywe na Ani Elijah wa Bugesera FC
Igihembo yagishyikirijwe na Eric Nshimiyimana
Igihembo yagishyikirijwe na Eric Nshimiyimana
Abegukanye ibihembo, haraburamo Shiboub uri mu ikipe y'igihugu ya Sudan
Umunyamakuru Kwizigira Jean Claude ni we wayoboye uyu muhango
Ephrem Kayiranga wa Radio&TV1 ubwo yaganiraga na Mugenzi Faustin wa Isibo Radio wakiraga abanyamakuru



Source : http://isimbi.rw/siporo/Shiboub-wa-APR-FC-utari-mu-Rwanda-n-umutoza-we-bahize-abandi-mu-bihembo-by-Ukwezi-AMAFOTO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)