Mu gihe biteganyijwe ko Stade Amahoro izuzura mu mpera z'ukwezi kwa Gicurasi 2024, Minisiteri ya siporo yatangaje ko hari gahunda yo kongera ibikorwaremezo bya siporo by'umwihariko amastade y'umupira w'amaguru.
Bihaye gahunda yo kuzuza stade esheshatu nshya mu myaka itandatu iri imbere.
Nshimiyimana Alex Redamptus ushinzwe ibikorwaremezo bya Sports muri MINISPORTS, yatangaje ko ubwo iyi stade itegerejwe na benshi izaba yuzuye, hazahita hatangira gahunda yo kubakwa izindi zo kuyunganira.
Stade mashya ziteganywa kubakwa harimo izaba iri i Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Rubavu, Muhanga ndetse na Pele yashyirwa ku rwego rugezweho.
Bitegekanijwe ko aya mastade yose uko ari atandatu azaba yuzuye yose mu mwaka wa 2030 ujyanye n'icyerekezo cya siporo mu Rwanda.
Source : https://yegob.rw/stade-6-zigiye-kubakwa-kugira-ngo-zunganire-stade-amahoro-itegerejwe-na-benshi/