Sugira ni we afatiraho icyitegererezo, muri Kenya igitutu cyari kinshi ku mukino wa mbere asabwa ibyo adafite – Gitego Arthur #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'Umunyarwanda ukinira ikipe ya AFC Leopards muri Kenya, yavuze uburyo umukino we wa mbere muri iyi kipe yari ku gitutu gikomeye kubera ko yasabwaga byinshi kandi yari ataramera neza 100%.

Mu ntangiriro za Gashyantare 2024, ni bwo uyu rutahizamu wakiniraga Marines FC mu Rwanda, yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa AFC Leopards ikina icyiciro cya mbere muri Kenya.

Ni umukinnyi watangiye neza kuko umukino we wa mbere yabashije kureba izamu aho wari umukino wa gicuti batsinzwemo na Nairobi City Stars ibitego 3-2, ibitego bibiri byose bya AFC Leopards byatsinzwe na Gitego Arthur.

Mu kiganiro cyihariye yahaye ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko uku gutangira neza abikesha kuba yarahinduye imitekerereze, ahindura n'uburyo yakoragamo imyitozo no gushyira umutima kuri ruhago gusa.

Ati "ikintu cyamfashije ni uko nahihduye imitekerereze, iyo ugeze ku rwego rwo gukina nk'umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru, uba ugomba kuzamura imitekerereze kugira ngo wite ku kazi, wite ku kikujyanye."

"Nahinduye uburyo nakoragamo imyitozo, niha gushyira umutima ku kintu kimwe ari cyo mupira w'amaguru, ni cyo kintu kirimo kumfasha."

Yakomeje avuga ko umukino we wa mbere wari umukino utoroshye kuko abantu bose bari bamwitezeho ibitangaza.

Ati "Umukino wa mbere wari umukino w'igitutu kinshi, abantu bose bari banyitezeho ibintu byinshi, banyitezeho ibitangaza, amaso yose yarari kuri njyewe, nafataga umupira Stade yose ikitega ibintu byinshi cyane kandi icyo gihe ntabwo umubiri wanjye wari umeze neza ku buryo natanga 100%, nari ku gitutu ariko nyuma y'uko ntangiye gutsinda cyarashize ubu ni ugutuza nkafasha ikipe yanjye kubona amanota 3 umukino ku mukino."

Ku rwego rwa shampiyona ya Kenya n'iy'u Rwanda, Gitego Arthur yagize ati "shampiyona ya Kenya iri hejuru y'iy'u Rwanda kuko shampiyona ya hano urugero amakipe menshi akinisha abakinnyi bakiri bato, imikino yose haba harimo ihangana kubera ko abakinnyi benshi ni bato bafite inyota, bafite imbaraga gutsinda ubibara umukino urangiye.'

"Si kimwe n'amakipe menshi mu Rwanda afite abakinnyi bakuru. Ikindi shampiyona y'aha yerekanwa mu mateleviziyo mpuzamahanga biragufasha kuba wakigurisha ikindi ni uko bategura imikino navuga ko badusize."

Yagize amahirwe yo guhura n'abakinnyi babiri b'abanyarwanda bakinira Gor Mahia, Emery Bayisenge na Sibomana Patrick Papy aho bagerageje kumusobanurira amateka y'ikipe agiyemo.

Ati "bagerageje kunsobanurira ku mateka y'iyi kipe nkinira, uburyo nakwitwara kugira ngo nkomeze kwitwara neza, banyereka imikino y'ingenzi ku ikipe. Hari ibintu byinshi bambwiye byamfashije."

Umunsi we wa mbere muri Kenya ntabwo wari wohoroshye kimwe n'uko utari ukomeye cyane bitewe n'uko kugenda kwe hari bamwe batabihurizagaho aho hari ababishakaga abandi batabishaka, gusa byaje gukemuka ubu nta kibazo kirimo.

Ikintu cyamugoye cyane muri iki gihugu ngo ni ubushyuhe, n'aho ibindi ni ibisanzwe.

Ati "navuga ko ikintu cyangoye cyane ni ubushyuhe, ikirere cya hano cyarangoye kuko harashyuha cyane ntabwo hameze nko mu Rwanda, ariko ndimo kugenda menyera."

Ntabwo yifuza kuba yatinda mu gihugu cya Kenya, yifuza gukora cyane ku buryo hazaboneka ikipe nziza igura amazezerano ye muri AFC Leopards.

Ati "intego zanjye nifuza ko muri Kamena nazahindura ikipe nk'aba najya ahandi hisumbuyeho kuko byose birashoboka iyo usenze, ukarwana, ukizera ubundi ugategereza byose hari igihe bikunda, ndumva ntazarangiza amasezerano yanjye aha, mfite icyizere ko hari ikipe izaza ikagura amasezerano yanjye kandi ikipe nziza, iri ku rwego rurenze urwa AFC Leppards."

Gitego Arthur yavuze ko umukinnyi yakuze akunda, arebera ubu anamugisha inama bitewe n'ibyo yakoze, ni Sugira Ernest.

Ati "mu Rwanda navuga ko umukinnyi nkunda, mbere na mbere ni inshuti yanjye, ni umujyanama, ni umuntu wanjye wa hafi, ni Sugira Ernest ibyo yakoze twese turabizi mu ikipe y'igihugu ndetse n'ahandi hantu yagiye anyura, ni we mukinnyi navuga ko njyewe nkunda mu Rwanda cyangwa nakuze nkunda nkumva ko ibyo yakoze nanjye ngomba kubikora nkanarenzaho."

Yavuze ko nubwo yagiye gukina hanze no mu Rwanda hari amakipe amwifuza ariko we icyo yatekerezaga kwari ugusohoka akajya gukina hanze y'u Rwanda, noneho kuva muri Marines FC ukajya muri AFC Leopards ari ibintu byiza cyane.

Gitego Arthur w'imyaka 22 wanamaze gukinira ikipe y'igihugu Amavubi, nta gihindutse akazaba ari mu bakinnyi bazakina imikino ya gishuti u Rwanda ruzakina na Botswana na Madagascar muri uku kwezi, yasinyiye AFC Leopards amazezerano y'imyaka 2.

Rutahizamu Gitego Arthur yatangiye neza muri Kenya
Gitego yavuze ko yahinduye imyumvire
Sugira Ernest ko ni we afatiraho icyitegererezo



Source : http://isimbi.rw/siporo/Sugira-ni-we-afatiraho-icyitegererezo-muri-Kenya-igitutu-cyari-kinshi-ku-mukino-wa-mbere-asabwa-ibyo-adafite-Gitego-Arthur

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)