Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bihugu byinshi, birimo n'ibyiyita intangarugero muri Demokarasi, iyo hasigaye nk' umwaka wose ngo habe amatora, cyane cyane ay'umukuru w'igihugu, usanga imitima ihagaze, ndetse bamwe baramaze kubika impamba izabafasha guhunga. Nta kindi baba batinya, baba bafite impungenge ko amatora azarangwa n'imvururu, amaraso akameneka. Kandi ni nako bikunze kugenda, kenshi abaturage ntibumvikana k'uwatowe, maze bakegura intwaro.

Mu Rwanda rero siko bimeze. Mu gihe hasigaye amezi 4 gusa ngo habe amatora rusange, ay'abagize Inteko Ishinga Amategeko n'aya Perezida wa Repubulika, abaturage barumva ahubwo uwo munsi w'ubukwe ubatindiye. Ku Banyarwanda benshi, si itariki y'amatora, ahubwo ni umunsi w'ibirori byo kuvugurura igihango bafitanye na Paul Kagame, bahaye icyivugo cy'INTORE IZIRUSHA INTAMBWE.

Icyari gihangayikishije kwari ukwibaza niba umugabo w'ibigwi, Paul Kagame, azemera gukomeza inshingano. Ubu imitima iri mu gitereko, nyuma y'aho tariki 09 Werurwe 2024, yemereye guhamya isezerano ryo gukomeza kuyobora Abanyarwanga mu rugendo rwo kubaka uRwanda rutubereye twese.

Si amatora nk'ayo twumva ahandi. Bimwe byo gusimburana ku ntebe by'umuhango, ibi bamwe bitiranya na demokarasi, kabone n'iyo rubanda rwaba ruzi neza ko rutoye udashoboye.

Si bimwe byo gutora ubwoko, idini cyangwa akarere, hagatsinda bitewe n'ubwinshi bw'abayobye. Aba ntibatinda kubona ko bibeshye, ko batoye izuru cyangwa inkomoko, aho gutora ibitekerezo byubaka.

Nyuma y'amacakubiri yanavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda twahinduye imyumvire, ubu amahitamo yacu arasobanutse. Tuyoborwa n' utugaragarije ko inyungu zacu zisumba kure ize bwite.

Duhitamo urajwe ishinga no kunga Abanyarwanda, uwahisemo gukorera mu mucyo, uwashyize imbere umutekano wacu, uwaduhaye agaciro, uw'imvugo yabaye ingiro. Uwo rero ni Paul Kagame, wadushubije ijabo n'ijambo!

Ngiyo impamvu ntabyita amatora, kuko hatoranya abagorwa n'amahitamo.Twe si uko, uwaduhaye byose turamusanganywe. Kuki twagerageza abandi, ejo ugasanga baranaturumbiye, kandi dufite uwatweretse ko mu miyoborere adashakisha?

Tariki 15 Nyakanga rero si umunsi w'impaka. Ni umunsi ahubwo wa ya mpakanizi igira iti ' Kagame Paul wambereye akabando'.

Tuzavugurura igihango, Paul Kagame, akomeze ahangamura ibidukoma mu nkokora. Natwe tuzashimangira isezerano, ko tutazamutetereza mu kubaka u Rwanda rutera ishema abaruhekeye, rugatera ishyari abaruhekenyera amenyo.

The post Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/tariki-15-nyakanga-2024-umunsi-wo-kuvugurura-igihango/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tariki-15-nyakanga-2024-umunsi-wo-kuvugurura-igihango

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)