Imyaka igera kuri 15 irashize Platini ryinjiye by'umwuga mu muziki nyarwanda binyuze mu itsinda rya Dream Boys yari ahuriyemo na TMC. Aba bombi bashinze iri tsinda nyuma yo gusoza amasomo muri Groupe Officielle de Butare [Indatwa n'Inkesha].
Baje gukomezanya ubwo bigaga no muri Kaminuza y'u Rwanda ariko biza kurangira igihe kigeza baratandukana kubera ingingo zitandukanye zirimo no kuba TMC yaragiye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Kuri ubu Platini P akomeje umuziki, akaba yakoze igitaramo gikomye cyo kwizihiza imyaka amaze atangiye urugendo rw'umuziki. Cyabereye muri Camp Kigali kuri uyu wa 30 Werurwe 2024, akaba yafashijwe n'abahanzi bihagazeho mu Rwanda hamwe na Eddy Kenzo.
Ku ruhande rw'abakunzi b'umuziki baje gushyikira Platini harimo n'abafite izina rikomeye mu muziki guhera kuri Massamba Intore benshi bafatiraho urugero mu muziki, hakaza n'ibindi byamamare nka Rocky Kimomo, Alliah Cool, Queen Douce, Tuma Basa uri mu bayobozi b'imbere ba YouTube, Coach Gael, Ross Kana, Clapton Kibonge na Chriss Eazy.
Igitaramo cya Baba Xperience cya Platini P kikaba cyaratewe inkunga n'abarimo Mitziig kimwe mu binyobwa bya Bralirwa abageraga ahabereye iki gitaramo bakaba bakirwaga na Kigali Protocal mu gihe ibirebana n'amatara n'umuziki byakozwe na Gorilla Events.
Twabegeranirije amafoto agaragaza ibyamamare byitabiye iki gitaramo cy'amateka cya Platini P wizihizaga imyaka igera kuri 15 amaze atangiye umuziki mu buryo bw'umwuga kandi yishimira aho ageza nk'umuhanzi ukora ku giti cye.Butera Knowless, Ishimwe Clement na Eddy Kenzo mu bagize uruhare kandi banakurikira Baba XperienceUrban Boyz yishimiwe bikomeye mu gitaramo Nizzo Kaboss yahanutse ku rubyiniroMuyoboke Alex uri mu bagize uruhare mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Baba Xperience yihera ijisho uko bigenda aha yari kumwe n'abarimo Sky 2KIKAC yari yabukereye guhera kuri Claude, Bwiza na Niyo Bosco bose baje gushyigikira Platini Keza Terisky na we umaze gushinga imizi mu myidagaduro aha yafataga ifoto n'inshuti zeAbana ba Jay Polly n'umubyeyi bitabiye igitaramo baronkeye imigisha Dany Nanone na Afrique mu bitabiye igitaramo cya Baba XperienceUmugabo wa Sandrine Isheja ari mu bitabiye igitaramo cyayobowe n'umugore weOkkam yaserukanye n'umugore we mu gitaramo cya Baba Xperience Tuma Basa, Coach Gael, Kenny na Eddy Kenzo bihera ijisho Baba XperienceDJ Douce yagaragaje ubuhanga afite mu kuvanga umuziki mu gitaramo cya Platini PChriss Eazy, Igor Mabo n'umugore we bitabiye igitaramo cya Baba Xperience Alliah Cool inshuti magara ya Platini P ibyishimo byari byose mu gitaramo cy'amateka cya PlatiniKenny Sol wanataramye mu gitaramo cya Platini P aha yari kumwe na Ross Kana basigaye babana muri 1:55AMClapton Kibonge umaze kuba urufatiro mu myidagaduro nyarwanda ishingiye kuri sinema n'ubwiza mu bashyigikiye Platini PRocky Entertainment bari babucyereye mu gitaramo cya Platini PAkanyamuneza kari kose kuri Juno Kizigenza yitegereza ibyo mukuru we Platini akozeBamwe banyuzagamo bagafata amashusho n'amafoto by'urwibutsoReagan Rugaju wishimira ko amaze gushyikirizwa igihembo cy'ifeza kuri YouTube yaje gushyigikira Platini PBabu Rwanda wa Isibo muri The Choice yitabiye Baba XperienceDJ Phil Peter yifatanije na Platini P inshuti ye magara banagiranye ikiganiro kihariye cyo gusobanura intego y'iki gitaramoAbafana ibyishimo byari byose abana ba Jay Polly n'umubyeyi wabo bari mu bitabiyeSandrine Isheja ni we wayoboye igitaramo cya Platini P inshuti ye magaraDJ Diddyman ukorera RBA ari mu bitabiye iki gitaramoInkumi z'ikimero zari zabukereye mu gitaramo cya Baba XperienceCyari igitaramo kitabiwe n'ingeri zitandukanye z'abakunzi b'umuziki nyarwandaAMAFOTO: Freddy Rwigema & Ngabo Serge - InyaRwanda