Turahirwa Moses yongeye gushyira hanze amafoto yambaye ubusa buri buri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamideli Turahirwa Moses washinze inzu y'iimideli ya Moshions, yongeye kuvugisha benshi nyuma y'amafoto yambaye ubusa buri buri yongeye gushyira hanze.

Iyi foto Turahirwa yasangije abamukurikira, bigaragara ko yafashwe ubwo yari avuye muri 'piscine' mu gihe uwamufotoye yamuturutse inyuma afata ifoto yambaye ubusa buri buri.

Uyu musore ukunze kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, yaherukaga gusohora amafoto nk'aya mu ntangiriro za 2023.

Icyo gihe yari yasohoye ifoto byagaragaraga ko yafashwe mu buryo busa n'ubwateguwe kuko uyu musore yari ahantu hameze nko muri 'studio' yifashe nk'umuntu uzi ko ari gufotorwa koko.

Icyakora iyi foto yari yabanjirijwe n'iyo yari yafashe mu mpera za 2022 ubwo yasohoraga indi yambaye ubusa yikinze umwenda ku myanya y'ibanga.

Turahirwa Moses yongeye kurikoroza n'amafoto yambaye ubusa



Source : http://isimbi.rw/imideli/article/turahirwa-moses-yongeye-gushyira-hanze-amafoto-yambaye-ubusa-buri-buri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)