Kuva kuri uyu wa mbere tariki 11 Werurwe, nibwo abakinnyi b'ikipe y'igihugu bahamagawe batangiye imyitozo, bitegora imikino ya gicuti iri muri uku kwezi, aho bazakina n'ikipe y'igihugu ya Botswana na Madagascar mu gihugu cya Madagascar.
Kuri uyu wa gatanu nibwo hari hateganyijwe ikiganiro n'itangazamakuru aho bamwe mu bakinnyi b'ikipe y'igihugu bagombaga gukanira buri kimwe kuri iyi kipe ndetse ndetse n'ubuzima bw'imyiteguro y'imikino ya gicuti aho igeze.
Muhire Kevin usanzwe ari umukinnyi wa Rayon Sports, yavuze ko biteguye kwereka abanyarwanda ko ibihe byiza baherukamo bitari impanuka. Yagize Ati" ikizere kirahari nk'uko byagenze dukina na Zimbabwe na Afurika y'Epfo, turashaka gukomeza umujyo twarimo abantu batazagirango byaratugwiririye. Nta gitutu tuzahura nacyo kuko tugomba kwerekana ko dushoboye muri iyi mikino ya gicuti, kandi twizeye ko intsinzi izaboneka uko byagenda kose."
Hakizimana Muhadjri wahamagawe bwa mbere mu Mavubi, yavuzeko yiteguye kwereka umutoza buri kimwe. Yagize Ati" umutoza twaganiriye byinshi wenda ntabwo umuntu yabivugira hano, ndibaza ko ibyo ashaka ndimo kugerageza kubikora mu myitozo. Muri gahunda ze ni ubwa mbere ndimo kuzamo, ni ukumwemeza ko ibyo ashaka nanjye mbishoboye."
Amavubi azakina umukino wa mbere wa gicuti na Madagascar tariki 22 Werurwe hanyuma bakine na Botswana umukino wa kabiri uzaba ari uwa nyuma tariki 25 Werurwe ubundi bahite bagaruka mu mu Rwanda.'
U Rwanda ni urwa mbere mu itsinda C mu guhatanira itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 aho bafite amanota 4 barusha Afurika iri ku mwanya wa n'amanota 3.
KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO CYOSE CY'UMUTOZA W'AMAVUBIÂ
KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO CYOSE CYA RUBANGUKA UTEHERUKAGA MU MAVUBI
Muhire Kevin yemeje ko imikino ya gicuti bagiye gukina, bagomba kwerekana ko gutsinda bitabagwiririyeÂ
Muhadjiri yisanze mu ikipe y'igihugu bwa mbere ku ngoma y'umutoza FrankaÂ
Nsengiyumva yisanze mu Mavubi makuru bwa mbereÂ
Gitego uhagaze neza muri Kenya, yongeye guhamagarwaÂ
Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi yavuzeko Harina afite abakinnyi benshi bakina ku mwanya we nta kibazo kuba adahariÂ
KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHIÂ
AMAFOTO: Serge Ngabo - InyaRwandaÂ
VIDEO: Eric Munyantore - InyaRwandaÂ