Twatangiye batemera ko twishyuza! Uruhisho ku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni bimwe mu bitaramo byashyushyaga Umujyi! Kuko buri mwaka Abakristu babaga biteguye gutaramana n'abahanzi mpuzamahanga babaga batumiwe, hayikongeraho n'abahanzi bo mu Rwanda bahuriraga ku rubyiniro imbere y'ibihumbi by'abantu.

Ibi bitaramo byasize amateka azahora yibukwa. Nko muri 2018, umunyamuziki Sinach wo muri Nigeria yataramiye muri Parikingi ya Petit Sitade i Remera, atanga ibyishimo ku mubare mununi w'abantu bari bahateraniye, imvura iri ku bitugu byabo.

Ku wa 5 Mata 2015, Patient Bizimana ni bwo yatangije ku mugaragaro uruhererekane rw'ibi bitaramo, icyo gihe igitaramo cya mbere cyabereye muri Kigali Serena Hotel muri uriya mwaka, icyo gihe yari yatumiye abahanzi bo mu Rwanda barimo; Simon Kabera, Aime Uwimana, Diana Kamugisha, itsinda rya The Sisters ndetse na Shining Stars.

Kenshi yakunze gusobanura ko 'Easter Celebration Concert' ari ihishurirwa yagize ryo gukora igitaramo kuri buri Pasika. Cyaje gikorera mu ngata icyo yari asanzwe akora buri mwaka cyitwa 'Poetic Evening of Praise and Worship' aho icya nyuma yagikoze mu 2014.

Tariki 21 Mata 2019 yakoreye igitaramo nk'iki i Gikondo kuri Expo Ground aho yari ari kumwe na Redemption Voice na Alka Mbumba wo muri Congo Kinshasa wamamaye mu ndirimbo 'Fanda Nayo'.

Patient Bizimana amaze imyaka irenga 15 akora umuziki wubakiye ku gusingiza Imana no kugarura abantu kuri Yesu. Kandi, yaguye igikundiro cye mu ngeri zose.

Uyu muririmbyi wamamaye mu ndirimbo nka 'Iyo neza' yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, ndetse mu 2022 yataramiye mu Burayi.

Bizimana avuga ko yiyumvisemo impano yo kuramya mu 2002, yinjira mu muziki mu buryo bw'umwuga mu mwaka wa 2007 nyuma y'igihe cyari gishize yinjiye mu Itorero Restoration Church.

Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku itariki ya 1 Gashyantare 1987 akurira mu Rwanda. Bivuze ko yujuje imyaka 36.

Yize amashuri abanza kuri Umubano Primary School iwabo mu Karere ka Rubavu ho mu Burengerazuba bw'u Rwanda, akomereza ayisumbuye muri Saint Fidele. Yiga icungamari muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Arazwi cyane mu ndirimbo zirenga 50 zirimo nka 'Iyo neza', 'Amagambo yanjye', 'Menye neza' n'izindi.


Birashoboka ko azasubukura ibi bitaramo bya Pasika yateguraga?

Mu kiganiro na InyaRwanda, Patient Bizimana usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko azakomeza gutegura ibi bitaramo kuko yari yarafashe ikiruhuko.

Ati 'Easter Celebration cyangwa se igitaramo cyizihiza Pasika sinavuga ko ntazongera kugitegura ahubwo ni 'Break' (Akaruhuko) nabaye mfashe ijyanye n'izindi nshingano zitanyemerera kubifatanya kuko ni igitaramo cyatwaraga imbaraga nyinshi mu buryo butandukanye.'

Ni ibitaramo avuga ko byamuhuje n'abantu benshi, kandi bimwereka ko umuziki w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ufite ejo hazaza heza.

Hejuru y'ibi kandi, yabonye ko Abanyarwanda bashyigikira abahanzi babo. Ati 'Ishusho byampaye ni uko Abanyarwanda muri rusange bashyigikira abahanzi kandi hari bagenzi banjye b'abahanzi ba 'Gospel' byafunguye amaso babona ko bishoboka.'

Akomeza agira ati 'Kuko tubitangira harimo inzitizi nyinshi ku bijyanye n'abantu batumvaga impamvu twishyuza amafaranga ku muryango. Abaterankunga (Sponsors) nabo babaga batari bumva neza gutera inkunga igitaramo cya 'Gospel' ariko ubu bikaba byoroshye, bitakigoye.'

Uyu muhanzi avuga ko muri iyi myaka byari bigoye kubona abaterankunga b'igitaramo cye bitandukanye no muri iyi myaka, aho usanga hari igitaramo cyatewe inkunga n'abantu benshi.

Avuga ko yagiye akorana na bamwe mu bihe bitandukanye, ariko ashimira cyane Sosiyete ya MTN Rwanda yamubaye hafi mu rugendo rwe rw'umuziki kugeza n'ubu.

Patient asobanura ko yakoraga ibi bitaramo agamije guhesha Imana icyubahiro ndetse, ahamya ko byahesheje ikuzo umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Yumvikanisha ko gutegura ibi bitaramo byari mu murongo wo kumvira ijwi ry'Imana, kuko iyo bitagenda uko yari kubihagarika nyuma y'uko mu 2016 yibwe amafaranga y'u Rwanda agera kuri Miliyoni 10 Frw yari yavuye mu matike ya bamwe mu binyije muri iki gitaramo cyabereye kuri Expo Ground i Gikondo tariki 27 Werurwe 2016.

Ati 'Byansabye kureba kure no kumvira Imana. Nagiye mpura n'imbogamizi nyinshi zari gutuma ibi bitaramo mbihagarika ariko numviye umukiza. N'iyo mpamvu rero mfite n'icyizere cy'uko bidatinze cyangwa se mu gihe runaka nshobora kongera gutegura ibi bitaramo bya Pasika.'

Mu bahanzi bakomeye Patient Bizimana yazanye mu Rwanda harimo: Solly Mahlangu wo muri Afurika y'Epfo, Marion Shako wo muri Kenya, Sinach wo muri Nigeria ndetse na Alka Mbumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Kuva mu 2019, kugeza n'ubu ntarasubukura ibi bitaramo

Patient Bizimana yumvikanisha ko kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'umuryango we, icyorezo cya Covid-19 n'ibindi biri mu mpamvu atabashije gukomeza gutegura ibi bitaramo yizera neza ko byatanze umusaruro ukomeye kuri 'Gospel' y'u Rwanda.

N'ubwo bimeze gutya, hari bamwe mu bantu bamaze kugaragaza ko biteguye kujya bakora ibitaramo nk'ibi kuri buri Pasika buri mwaka.

Muri uyu mwaka nibwo abantu bashyize imbaraga mu gutegura ibitaramo bifasha abantu kwizihiza Pasika, bitandukanye n'indi myaka yabanje.

Ibihumbi by'Abantu biteze igitaramo 'Ewangelia Easter Celebration' cyatumiwemo James & Daniella, Alarm Ministries, Jehovah Jireh Choir, Shalom Choir na Christus Regnat n'abandi banyuranye.

Iki gitaramo kizaba tariki 31 Werurwe 2024 cyateguwe n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda mu rwego rwo kwizihiza Pasika. Kizabera i Kigali mu nyubako ya BK Arena guhera saa munani z'amanywa.

Amafaranga azishyurwa n'abazitabira iki gitaramo azifashishwa mu gushyigikira Bibiliya nk'igitabo Abaksito benshi bifashisha.

Umwe mu bagize itsinda riri gutegura iki gitaramo, Nicodeme Nzahoyankuye, aherutse kubwira InyaRwanda ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Pasika. Kandi ni igitaramo bateganya ko kizajya kiba buri mwaka.

Yagize ati "Iki gitaramo kigamije gufasha abantu kwizihiza Pasika. Abantu bazahabwa umwanya mwiza wo gutaramana n'amatsinda n'abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana."

Hari inkoranyamagambo yasobanuye ko Pasika ari 'Umunsi Mukuru w'ingenzi Abakristo bizihiza, bibuka izuka rya Yesu Kristo'

Ku itariki nk'iriya kandi hazaba igitaramo cy'umuhanzikazi Uwitonze Clementine [Tonzi] azakora mu rwego rwo kumurika Album ye ya Cyenda yise 'Respect' no kwizihiza Pasika, kizabera ahitwa 'Crown Conference Hall' i Nyarutarama.

Album ye n'indirimbo 15 zirimo 'Respect' yayitiriye, 'Nshobozwa' yakoranye na Gerald, 'Merci', 'Warabikoze', 'Umbeshejeho', 'Uwirata', 'Nimeonja', 'Ndashima' na Muyango Jean Marie, 'Niyo', 'Unyitaho' na Joshua, 'Ubwami', 'Ndakwizera', 'Nahisemo', 'Kora' ndetse na 'Wageze'.

Mu kuyimurika yatumiye itsinda rya The Sisters yabanyemo n'abahanzi barimo Tonzi, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi na Phanny Wibabara; yanatumiye kandi Lilian Kabaganza na DJ Spin. Aba bombi baherukaga gutaramana mu gitaramo 'Gospel Flava Concert' cyo mu 2015.

Patient Bizimana ubwo yateguraga igitaramo cye cya mbere muri Mata 2015 yatumiye benshi mu bahanzi bo mu Rwanda 

Ubwo umunyamuziki Sinach wo muri Nigeria yataramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere

Patient Bizimana yatangaje ko ari gutekereza kuzasubukura ibi bitaramo bya Pasika 

Patient avuga ko yatangiye gutegura ibi bitaramo benshi mu bafana batabyumva, kuko bitari byoroshye kubabwira kwishyura ibitaramo bya 'Gospel'

Mu 2017, Patient Bizimana yatumiye muri 'Easter Celebration' abarimo Apollinaire wamamaye mu Burundi
 

Patient avuga ko gutumira Sinach i Kigali ari kimwe mu bitaramo yishimira yagezeho

Patient yatangaje ko bitari byoroshye kubona abaterankunga mu bitaramo bya Pasika ategura







Bizimana yavuze ko mu 2016 yari yacitse intege nyuma yo kwibwa arenga Miliyoni 10 Frw






KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDAJE' YA PATIENT BIZIMANA NA NELSON MUCYO

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IKIME' YA PATIENT BIZIMANA NA NELSON

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140819/twatangiye-batemera-ko-twishyuza-uruhisho-ku-bitaramo-bya-pasika-patient-bizimana-yatangij-140819.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)