U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w'abaturage barwo. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Leta y'u Rwanda yagaragarije Akanama gashinzwe Amahoro n'Umutekano k'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, impungenge z'akaga gashobora guterwa n'icyemezo cyako cyo gushyigikira Umuryango wa SADC mu butumwa bugamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Ku wa 4 Werurwe 2024, ni bwo habaye inama muri AU, yafatiwemo umwanzuro wo gushyigikira ubutumwa bw'Ingabo za SADC muri RDC, SAMIDRC no kuzishakira ubufasha.

Abagize Akanama gashinzwe Amahoro n'Umutekano ka AU bamaganye imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa RDC irimo M23, FDLR na ADF. Basabye ko imirwano ihagarara ndetse imitwe yose ikarambika intwaro hasi.

U Rwanda rukimenya iby'iyi nama rwagaragaje impungenge zishobora kuvuka kubera iki cyemezo. Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yandikiye ibaruwa AU ku wa 3 Werurwe 2024, ayigezaho ibyifuzo by'u Rwanda nubwo rutatumiwe muri iyi nama.

Yagaragarije Komisiyo ya AU ko kuba Ingabo za SADC ziri kwifatanya n'Ingabo za RDC, FDLR, Wazalendo n'indi mitwe y'inyeshyamba biteye ikibazo ku mutekano w'u Rwanda.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda aganira na Television y'igihugu, Alain Mukurarinda, yagarutse ku ngingo zikomeye zatumye Igihugu kigenera AU ubutumwa bwihariye.

Ati 'U Rwanda ruhora ruvuga ku bibazo by'umutekano muke, rukurikije ibiri kuhakorerwa rugomba kubivuga, ejo hatazagira uvuga ngo ntabwo rwari rwabivuze.''

'Ese ko hari ubutumwa bwo gukemura ikibazo mu rwego rwa politiki, rw'imishyikirano n'ibiganiro buciye mu masezerano ya Luanda na Nairobi, buvuyeho? Ubutumwa buje burarwana, tugiye mu gukemura ikibazo mu buryo bwa gisirikare.''

Avuga ko amagambo ya Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi na mugenzi we w'u Burundi, Ndayishimiye Evariste, ko bazakuraho ubuyobozi bw'u Rwanda adakwiye gufatwa nk'asanzwe.

Ati 'Ntiwavuga ko ayo magambo bavuze ari imikino. Ni ikibazo u Rwanda rwagaragaje. FARDC ifatanyije n'abacanshuro, ifatanyije n'Ingabo z'u Burundi, ifatanyije na Wazalendo. Ni gute Umuryango nk'uwo [SADC], twubaha, ukomeye, wajya gufasha Ingabo z'Igihugu zifatanyije n'abo bafite inenge.''

U Rwanda ntirwahwemye kwerekana ko imikoranire ya FARDC n'ingabo z'amahanga ndetse n'abarwanyi ba FDLR [yashyizwe ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba] basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi igira ingaruka ku mutekano warwo.

Mukuralinda ati 'Ingamba zarafashwe, kandi n'uzarushoraho intambara ruzayirwana.''

Guverinoma y'u Rwanda isobanura ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC kigeze kuri iyi ntera kubera ko umuryango mpuzamahanga wirengagije nkana umuzi wacyo.

Mukuralinda ati 'Kwirengagiza ikibazo nyacyo, yaba ari Guverinoma ya Congo n'Umuryango Mpuzamahanga, ni byo bituma kitarangira.''

Umubano w'u Rwanda na RDC wazambye byeruye kuva mu ntangiriro za 2022, nyuma y'amezi make M23 yongeye kwegura intwaro ishaka guharanira uburenganzira bwayo.

U Rwanda rwashinjwe ko rwohereje muri RDC abasirikare bo gufasha M23, guhera mu Ugushyingo 2021 no kubaha inkunga y'ibikoresho mu gihe rwo rutahwemye kubihakana.

Mukuralinda avuga ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC kiba cyarakemutse kera iyo cyigwa giherewe mu mizi.

Ati 'Nibige ikibazo bagihereye mu mizi yacyo. U Rwanda rugomba kubisobanura hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w'abaturage barwo.

The post U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w'abaturage barwo. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mukurarinda-alain-ati-nibige-ikibazo-bagihereye-mu-mizi-yacyo-u-rwanda-rugomba-kubisobanura-hakiri-kare-ndetse-rugafata-ingamba-zo-kubungabunga-umutekano-wabaturage-barwo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mukurarinda-alain-ati-nibige-ikibazo-bagihereye-mu-mizi-yacyo-u-rwanda-rugomba-kubisobanura-hakiri-kare-ndetse-rugafata-ingamba-zo-kubungabunga-umutekano-wabaturage-barwo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)