U Rwanda rwagaragarije Afrika Yunze Ubumwe ko idakwiye gushyigikira intambara muri RDC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guverinoma y'u Rwanda yasabye Umuryango wa Afurika yunze ubumwe kudashyigikira Ubutumwa bw'Umuryango wa Afurika y'Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buzwi nka SAMIDRC, iwumenyesha ko byaba bisa no kwenyegeza umuriro.

Kuri uyu wa 4 Werurwe 2024, habaye inama y'Akanama k'Amahoro n'Umutekano ka AU, yiga ku gushyigikira SAMIDRC no kuyishakira ubufasha muri uyu muryango wa Afurika no mu bandi bafatanyabikorwa.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yandikiye ibaruwa AU kuri uyu wa 3 Werurwe 2024, ayigezaho ibyifuzo by'u Rwanda nubwo rutatumiwe muri iyi nama.

Minisitiri Biruta yamenyesheje Komisiyo ya AU ko kuba ingabo za SAMIDRC ziri kwifatanya n'ihuriro ry'ingabo zirwanira Leta ya RDC biteye ikibazo ku mutekano w'u Rwanda.

Yasobanuye ko iri huriro ririmo imitwe yamunzwe n'ingangabitekerezo ya jenoside irimo FDLR n'indi iri muri Wazalendo, ingabo z'u Burundi, abacancuro b'Abanyaburayi n'imitwe ya gisirikare yigenga irimo umwe ufite aho uhurira n'uwahoze witwa 'Blackwater', nk'uko bigaragara muri raporo y'impuguke za Loni yasohotse mu Ukuboza 2023.

Ati 'SAMIDRC nk'ingabo zigaba ibitero muri iri huriro ririmo iyi mitwe yose, ntabwo yasimbura ibiganiro bya politiki byakumiriwe na Leta ya RDC. Bityo, Afurika Yunze Ubumwe turayisaba kutemera cyangwa gutera inkunga SAMIDRC.'

Minisitiri Biruta yibukije Komisiyo ya AU ko intambara yo muri RDC yarebwa kuva muri Nyakanga 1994, ubwo abahoze muri Leta yagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi n'Interahamwe bahungiraga muri RDC ubwo yitwaga Zaïre, ubuyobozi bw'igihugu bukabaha intwaro, bukabafasha kwisuganya kugeza ubwo baremye umutwe wa FDLR ufite umugambi wo guhungabanya u Rwanda, ukaba unakomeje gahunda yawo yo kubiba ingengabitekerezo ya jenoside muri RDC.

Yasobanuye ko ingengabitekerezo ya jenoside yabibwe na FDLR ari yo yatumye Abanye-Congo b'Abatutsi bakorerwa ubugizi bwa nabi, bamwe baricwa, abandi babarirwa mu bihumbi amagana bahungira mu Rwanda no mu bindi bihugu by'akarere.

Minisitiri Biruta yagaragaje ko Leta ya RDC itigeze yemera inzira y'ibiganiro nk'uburyo bwo gushaka umuti w'amakimbirane ari muri iki gihugu, ahubwo ko yagaragaje amahitamo y'intambara, ifata icyemezo cyo kwirukana ingabo z'Umuryango wa Afurika y'iburasirazuba (EAC) zari zaragiye guhagarika imirwano.

Yasobanuye kandi ko ingabo zigize SAMIDRC zagiye mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo zishyigikire ukwinangira k'ubuyobozi bw'iki gihugu butubahiriza imyanzuro y'amahoro yafatiwe i Nairobi na Luanda mu 2022.

Bafite umugambi mubisha

Minisitiri Biruta yamenyesheje Komisiyo ya AU ko FDLR, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, na Evariste Ndayishimiye w'u Burundi bafite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw'u Rwanda, nk'uko babyitangarije ku mugaragaro mu minsi ishize.

Yasobanuye ko aya magambo Leta y'u Rwanda yayahaye agaciro, hashingiwe ku bufatanye izi mpande zifite mu ntambara iri kubera muri RDC, hiyongereyemo ko u Burundi bwakoranye n'umutwe witwaje intwaro wa CNRD-FLN.

Yibukije ko intambara yo muri RDC yakomeje bitewe n'uko umuryango mpuzamahanga wirengije impamvu muzi zayo zirimo ubufasha buhabwa imitwe yimitse ingengabitekerezo ya jenoside, kwanga gukemura ibibazo by'Abanye-Congo b'Abatutsi kwa Leta ya RDC no kwanga gucyura abanegihugu bayo bahungiye mu karere, barimo abarenga 100.000 barimu Rwanda.

Yasobanuye ko ubufasha SAMIDRC yahabwa buturutse muri AU no muri aba bafatanyabikorwa bwakwenyegeza intambara iri kuba kandi bwaba bushyigikiye Leta ya RDC yanze inzira yo gukemura amakimbirane binyuze mu mu biganiro by'amahoro.

Ati 'Leta y'u Rwanda irasaba Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ya AU gukoresha ububasha bwe, agasaba Leta ya RDC gukurikira inzira y'amahoro, binyuze mu biganiro bya Nairobi na Luanda.'

Minisitiri Biruta yasabye abagize akanama k'amahoro n'umutekano ka AU gusura akarere k'ibiyaga bigari, bakareba ukuri kuri ku rubuga kugira ngo bamenye amakuru ya nyayo kuri iyi ntambara, yizeza Perezida wa Komisiyo ya AU ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu gushaka ibisubizo by'iki kibazo.

The post U Rwanda rwagaragarije Afrika Yunze Ubumwe ko idakwiye gushyigikira intambara muri RDC appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2024/03/05/u-rwanda-rwaburiye-afurika-yunze-ubumwe-ishaka-gufasha-ingabo-za-sadc-ziri-muri-congo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwaburiye-afurika-yunze-ubumwe-ishaka-gufasha-ingabo-za-sadc-ziri-muri-congo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)