U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'aho bimenyekaniye ko Umuryango w'Afrika Yunze Ubumwe uteganya gutera inkuga ingabo za SADC zirwana mu burasirazuba bwa Kongo-Kinshasa, Guverinoma y'u Rwanda yandikiye Perezida wa Komisiyo y'uwo Muryango, imugaragariza ko mu gihe koko iyo nkunga yaba itanzwe, wakwitegura ko amahoro azarushaho kuba kure nk'ukwezi muri Kongo, amaraso akarushaho kumeneka muri icyo gihugu.

Ubwo bufasha ngo bwaba buje gushyira imbere intambara, no kuburizamo inzira y'ibiganiro iteganyijwe mu myanzuro ya Luanda na Nairobi.

Muri iyo baruwa ndende yashyizweho umukono na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Vincent Biruta, u Rwanda ruributsa ko gufasha SADC irwana ku ruhande rwa Leta ya Kongo, ntaho byaba bitaniye no gushyigikira byeruye abajenosideri ba FDLR, dore ko nta n'uwabatandukanya n'igisoda cya Kongo.

Bamwe mu Ngabo zatsinzwe bakomereje muri FDLR

Hibukijwe kandi ko izo nkoramaraso ziri mu mugambi umwe n'ubutegetsi bwa Kongo n'ubw'u Burundi, bwivugiye ku mugaragaro ko buzashoza intambara yo guhirika Guverinoma y'u Rwanda.

Byongeye, nk'uko iyo baruwa ibisobanura, Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe uramutse ufashije ingabo za SADC ziri muri Kongo, waba uguye mu mutego nk'uwo Umuryango Mpuzamahanga wamaze kugwamo, kuko ukomeje kwirengagiza umuzi nyakuri w'ibibazo byateje intambara muri Kongo.

Ntiwigeze uha agaciro irimburwa ry'Abatutsi b'Abanyekongo, ukomeza kwica amatwi imbere y'ikibazo cy'ibihumbi n'ibihumbi by' impunzi z'Abanyekongo zinyanyagiye muri aka karere, mu Rwanda honyine hakaba hari izibarirwa mu bihumbi 100, zabujijwe gusubira mu gihugu cyazo, dore imyaka irakabakaba 30.

Uwo Muryango Mpuzamahanga kandi wavuniye ibiti mu matwi igihe cyose wagaragarijwe impungenge z'u Rwanda, ruhangayikishijwe n'umutekano warwo kubera imitwe nka FDLR, FLN, n'iyindi y'abagizi ba nabi, ihora igambiriye kuwuhungabanya, ibishyigikiwemo na Kongo ndetse n'u Burundi.

Mu kugaragaza amakosa yakomeje gukorwa mu gushakira igisubizo ikibazo cya Kongo, Guverinoma y'u Rwanda yibukije ko mu mwaka wa 2013, SADC nabwo yarwanyije umutwe wa M23 yibeshya ko ikibazo cyayo cyarangizwa n'intambara, bikaba biteye impungenge kuba n'ubu iyo SADC itarabona ko umuti urambye atari ukwatsa umuriro, ko ahubwo ari ibiganiro hagati y'Abanyekongo ubwabo.

Guverinoma y'u Rwanda yasabye Perezida w'Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe, gukoresha ububasha afite, akumvisha ubutegetsi bwa Kongo n'ababushyigikiye gukurikiza inama bugirwa n' abantu banyuranye, ikemera kwicarana n'abo bahanganye, bagamije gukemura ibibazo babihereye mu mizi.

Twibutse ko kuri uyu wa mbere tariki 04 Gashyantare 2024, Akanama gashinzwe Amahoro n'Umutekano mu Muryango w'Afrika Yunze Ubumwe kagombaga guterana hifashishijwe ikoranabuhanga. Imwe mu ngingo nyamukuru zagombaga kwigwa, kwari ukunoza uwo mugambi wo gutera inkunga ingabo za SADC ziri mu ntambara muri Kongo.

Kuba u Rwanda rutaramenyeshejwe iby'iyo nama, kandi ari rumwe mu mpande zirebwa n'ibibera mu burasirazuba bwa Kongo, nabyo ni ibyo kwibazaho.

The post U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwamaganye-inkunga-umuryango-wafurika-yunze-ubumwe-uteganyiriza-ingabo-za-sadc-ziri-muri-kongo-kuko-izatuma-ibintu-birushaho-kudogera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwamaganye-inkunga-umuryango-wafurika-yunze-ubumwe-uteganyiriza-ingabo-za-sadc-ziri-muri-kongo-kuko-izatuma-ibintu-birushaho-kudogera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)