"Ubuse nanze gukina ndi muzima ? Abayobozi ba Rayon Sport ni abagome barantereranye banga kumvuza ndwaye" - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'Umurundi Aruna Mussa Majaliwa ukinira Rayon Sport kuri ubu yagarutse mu myitozo nyuma y'igihe atagaragara mu b'imbere.

Uyu mukinnyi yamaze igihe atari mu kibuga kubera impamvu z'uburwayi nkuko abivuga gusa bamwe bakavuga ko ari we utarashakaga gukina, ndetse n'ibindi byinshi byagiye bivugwa.

Gusa uyu mukinnyi yatangaje ko mu gihe yari arwaye yatereranywe n'ubuyobozi bwa Rayon Sport kandi yari akeneye ubufasha.

Uyu mukinnyi avuga ko kandi akunda Rayon Sport ndetse ko adateze kuyivamo kuko afite amasezerano y'imyaka 2, Aruna ati' Sinzava muri Rayon Sport kuko mfite amasezerano y'imyaka 2 , kereka yo itanshaka'.

Akomeza avuga ko kandi abavuga ko yanze gukina atari byo kuko nawe atanze gukina kandi ari muzima , dore ko nawe atari yanze ako gahimbaza musyi gahabwa abandi.

 



Source : https://yegob.rw/ubuse-nanze-gukina-ndi-muzima-abayobozi-ba-rayon-sport-ni-abagome-baranereranye-banga-kumvuza-ndwaye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)