Ubuyobozi bwa APR FC bwateguye igikorwa gishobora gutuma gutsinda Rayon Sports biba ibintu byoroshye cyane - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bwa APR FC bwateguye igikorwa gishobora gutuma gutsinda Rayon Sports biba ibintu byoroshye cyane

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 werurwe 2024, ikipe ya Rayon Sports irakira ikipe ya APR FC mu mukino ufatwa nk'uwa mbere hano mu Rwanda Uba utegerejwe na benshi.

Ni umukino ukomeye wakaniwe cyane n'amakipe yombi nubwo imwe yasize indi mu manota ku rutonde rwagateganyo rwa shampiyona ariko bitewe n'abatoza uko bafatwa iyo batsinzwe washyizwe ku rundi rwego.

Umutoza wa APR FC Thierry Froger, ku munsi wejo nyuma yo gutsinda Etoile De L'Est igitego 1-0 yatangaje ko iyi kipe ye igiye kwitegura Rayon Sports ndetse ko yizeye kuzitwara neza. Julien Mette nawe utoza Rayon Sports yaruhukije abakinnyi benshi ubwo yakuraga amanota 3 i Golgotha ku kibuga cya Sunrise FC yavuze ko umukino bagomba kuwutsinda ndetse ko bagiye kuwitegura neza.

Amakuru twamenye ni uko muri uko gukanira cyane Kwa APR FC, ubuyobozi bwateguye ko kuri uyu wa Kane abakinnyi bose baratangira umwiherero ukomeye kugirango abakinnyi bazagere kuri uyu mukino bose bari mu mwanya umwe.

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe ikipe ya Rayon Sports yo izatangira umwiherero bitegura uyu mukino izatangira ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kuri uyu wa Gatandatu kuri Kigali Pele Stadium.

 



Source : https://yegob.rw/ubuyobozi-bwa-apr-fc-bwateguye-igikorwa-gishobora-gutuma-gutsinda-rayon-sports-biba-ibintu-byoroshye-cyane/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)