Uganda: Abanyeshuri 1000 buri mwaka bava mu i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko ikinyamakuru The Citizen cyabyanditse, ubu bushashatsi bwagiye hanze ku wa Kabiri w'iki Cyumweru bukaba bwarakozwe na Prof Nyangwe.

Ubwo muri iyi Kaminuza ya Makerere bari mu birori byo gutanga ibihembo ku banyeshuri 12 bitwaye neza cyane biga mu ishami ry'Ubukungu muri uyu mwaka wa 2024, Prof Nyangwe usanzwe ari umuyobozi muri iyi Kaminuza, yavuze ko yakoze ubushakashatsi ku mpamvu ituma hari abanyeshuri bava mu ishuri kubera kutishyura amafaranga y'ishuri.

Yakomeje avuga ko muri ubwo bushakashatsi bwe yasanze impamvu bava mu ishuri kubera kutishyura atari ukubera ko baba bayabuze ahubwo abo banyeshuri baba barahawe amafaranga n'ababyeyi babo ubundi bakayajyana gukina imikino y'amahirwe izwi nka 'Betting' bakayarya ibyo kwiga bakabivamo gutyo.

Prof Nyangwe kandi yavuze ko hari n'abanyeshuri babona bigenze gutyo ntibabibwire ababyeyi ubundi ku munsi wo gutanga impamyabumenyi bakajyana bagategereza ko abana babo babahamagara bagaheba.

Mu kwezi kwa 05 k'umwaka ushize wa 2023, hari umunyeshuri witwa Augustine Ssekajugo wigaga muri Makerere University yahawe amafaranga y'ishuri ayajyana muri 'Betting' bararya ahita aburirwa irengero gusa nyuma Polisi iza kumubona.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140790/uganda-abanyeshuri-1000-buri-mwaka-bava-mu-ishuri-kubera-betting-140790.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)