Uko Bamenya yagize agahinda gakabije nyuma yo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Covid-19 yakubise hasi ubukungu bw'ibihugu. Imibereho yari isanzwe ya muntu irahinduka, yica ibihumbi by'abantu hirya no ku Isi, ku buryo mu mbwirwaruhame za benshi mu bayobozi ku Isi humvikanye ijambo ingaruka iki cyorezo cya Covid-19 cyagize kuri Roho z'abatuye ibihugu bayobora.

Cyadutse kivuye mu Bushinwa gikwira mu bihugu byo ku Isi mu gihe gito cyane. Imishinga ya benshi irahomba, abatarashoboye kuzanzamuka basubiye ku isuka.

'Bamenya' ni umwe mu bakinnyi ba filime bagerageje gukomeza gushyira hanze uruhererekane rwa filime ategura, ariko hari igihe cyageze abantu ntibajya bayibona nk'ibisanzwe.

Ubwo yari yitabiriye imurikwa rya kompanyi nshya ya Alliah Cool kuri iki cyumweru tariki 3 Werurwe 2024, Bamenya yabwiye InyaRwanda ko mu gihe cya Covid-19 yahombye mu buryo bukomeye muri 'Business' z'indi yari asanzwe akora zitandukanye kure na filime. Ati "Narahombye. Ndashya."

Yavuze ko yagize agahinda gakabije (Depression) katurutse ku mafaranga, nyuma yo gutekereza uburyo aho yari yiteze inyungu ari naho yahombeye.

Uyu musore yagize ati "Nari mfite 'Business' mbere ya Covid-19 yo kugura 'essence' hanze y'ibihugu. Hari ibintu twaguraga ugashobora kuba wagura imari hanze y'Igihugu ukagura imigabane, rero muri Covid-19 igiciro cya 'Essence' cyabaye zero."

Bamenya yavuze ko yari yaraguze utugunguru twa 'Essence', kandi yari yiteze abakiriya bari kumugurira ariko siko byagenze kuko yahombye. Yavuze ko iri shoramari yarikoraga kuri internet, kugeza ubwo abonye ko ibiciro bya 'Essence' byamanutse kugeza ubwo ahombye.

Asobanura ko iri shoramari yari yaryinjiyemo ari kumwe n'abandi bose bahombeye hamwe. Uyu musore yavuze ko Covid-19 ya mbere yabaye yarwaye mu buryo bukomeye 'Depression', ndetse na Covid-19 ya kabiri yamusanze [Aravuga igihe cya Guma mu Rugo] nta kintu na kimwe ashobora kwikorera kugeza ubwo arwaye 'Strock' na 'Pararize'.

Bamenya yavuze ko yotoye akabaraga atangira gushyira hanze filime 'Bamenya' nyuma yo kubona ko ingamba zo kwirinda Covid-19 zari zitangiye koroshywa.

Uyu musore asobanura ko kubasha kongera gukora nyuma yo guhura n'igihombo, ahanini byaturutse ku muhate afite wo guteza imbere Cinema n'intumbero z'ubuzima bwe.

Yavuze ko Covid-19 ikimara kurangira yahise ajya Dubai gushakisha ibikoresho yifashisha mu rugendo rwe rwa Sinema. Filime ye 'Bamenya' yaramamaye mu buryo bukomeye. Ndetse, yagiye ihatanira ibikombe bikomeye mu Rwanda.

Uyu musore avuga ko umukinnyi wa filime 'Bijoux' abantu bakunze, ari umwe mu bo kwitega muri 'season' ya 10 yitegura gushyira hanze.

Muri Werurwe 2023, Bamenya yahishuye ko yashoye Miliyoni 17 Frw muri sinema yunguka 500,000 Frw

Yabitangaje ubwo yari yitabiriye itangwa ry'ibihembo bya Bright Generation Awards ku nshuro ya mbere, aho yavuze ko yabonye amafaranga menshi aho kugira ngo ayashore mu bindi, yiyemeza kuyajyana muri sinema.

Ati 'Nabonye miliyoni 17 Frw ntekereza ikintu nakora nsanga nta kindi ahubwo icyaba cyiza ari ukuyashora muri sinema. Nakuze nkunda gukina filime numvaga ari umwanya mwiza wo gukabya inzozi zanjye.'

Ngo nubwo uyu musore yashakaga kuyashora muri sinema, nyina yashakaga ko yaguramo ikibanza ahantu nko ku i Rebero kuko ngo nibura cyaguraga Miliyoni 10 Frw, ubu kikaba kiri mu zirenga 100 Frw.

Ati 'Mama yaravugaga ati wa mwana we aya mafaranga wayaguzemo ikibanza ku i Rebero aho kugira ngo uyapfushe ubusa aka kageni, ndabyanga mubwira ko aho ngiye kuyashora hazunguka.'

 Uyu musore avuga ko yayashoye yose muri filime uko yari miliyoni 17 Frw akaza kunguka ibihumbi 500 Frw. Icyo gihe umubyeyi we yabuze icyo avuga ariko ntiyamuca intege.

Yanze kuzinukwa yongera gushora muri sinema, agira ikindi gihombo

Nyuma yongeye kubona miliyoni 7 Frw, nazo azishora muri sinema icyo gihe yari filime yakinnyemo nayo ntabwo yahiriwe kuko nabwo yabonye igihombo kigeretseho n'ibindi bibazo bikomeye.

Ati 'Wa mubyeyi wari wambujije gushora bwa mbere noneho yongeye kubona nashoyemo noneho hazamo n'ibindi bibazo. Gusa mama wanjye we ntiyacitse intege kuko yabonaga atabimbuza ahubwo yambwiraga ko amfatiye iry'iburyo.'

Yakomeje avuga ko yakomeje guhahanyaza ntacike intege ariko akabona bigoye ko hari igihe bizagera aho bigakunda, ku bw'amahirwe no kwizerera mu mpano bigera aho amenyekana.

 Bamenya yatangaje ko yagize ihungabana mu gihe cya Covid-19 nyuma y'uko ashoye imari mu bucuruzi bwa 'Essence' agahomba

Bamenya yavuze ko ari kwitegura gutunganya izindi filime nyuma ya 'Bamenya' yakomeje izian rye 

KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME BAMENYA
 ">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140351/uko-bamenya-yagize-agahinda-gakabije-nyuma-yo-gushora-imari-mu-bucuruzi-bwa-essence-agahom-140351.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)