Uko Ben Kayiranga yahuje imbaraga nabanyeshu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamuziki Ben Kayiranga wagize uruhare mu ikorwa ry'iyi ndirimbo, yabwiye InyaRwanda ko ari umusaruro w'uburyo mu mashuri yo mu Bufaransa, abanyeshuri batangiye kwigishwa amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagajeje kuri Jenoside.

Ati 'Muri 'Programme' y'amasomo hano mu Bufaransa batangiye kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu kandi abato batangiye kumenya u Rwanda binyuze mu binyamakuru na gahunda ya Visit Rwanda yakanguriye benshi kumenya u Rwanda.'

Uyu mugabo umaze igihe abarizwa mu Bufaransa, yavuze ko mu 2022 ubwo yari mu Rwanda ari bwo yagize igitekerezo cyo gutangira imikoranire hagati y'ishuri Lycée Blaise Pascal ryo mu Bufaransa ndetse na Nyamata Blue Lakes International School ryo mu Mujyi wa Nyamata mu Rwanda.

Yavuze ko byaturutse ku myaka 29 ishize akorana na ririya shuri mu gihe cy'imyaka 32, aho akora nk'umutekinisiye.

Kayiranga yavuze ko aba banyeshuri bo mu Bufaransa bafitanye  imishinga n'abanyeshuri b'i Nyamata irimo no kuzakorana indi ndirimbo igaruka ku Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bafite n'ibindi bikorwa bazajya bahuriramo.

Uyu mugabo wanditse inyikirizo y'iyi ndirimbo (Chorus) yagize ati 'Aha nkora kuri Lycée Blaise Pascal y'Umujyi witwa Orsay hari ibikorwa byinshi abanyeshuri n'abarimu bitabira cyane cyane mu kurinda ikirere n'ibidukikije.'

'Twaje guhuza imbaraga n'ishuri Nyamata Blue Lakes International School muri 2022 dutangira gukorana iminshinga. Abanyeshuri ba hano n'abo mu Rwanda batangira guhererekanya ibitekerezo.'

Kayiranga yavuze ko iyi ndirimbo ikozwe mu gihe u Rwanda n'u Bufaransa byamaze kwandika Paji nshya mu mubano w'ibihugu byombi.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Freedom' avuga ko bamwe mu bana batangiye gusaba kuzasura u Rwanda. Iri tsinda rizaza mu Rwanda rigizwe n'abantu 23 barimo abana 18 n'abaherekeza batanu.

Ubwo yari mu Rwanda muri Mata 2021, Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko yemera ko igihugu cye cyagizemo uruhare rwa Politiki muri Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994, avuga ko abarokotse Jenoside ari bo "baduha impano y'imbabazi".

Uyu Mukuru w'Igihugu yavuze ko 'Jenoside iva kure, itegurwa byitondewe, hagamijwe gukuraho ubuzima bw'undi".

Ati "Jenoside ntihanagurika. Ntigira iherezo. Nta kubaho nyuma ya Jenoside, habaho kubana nayo, uko bishoboka."

Macron yavuze ko nyuma y'imyaka 27 [Icyo gihe] uyu munsi nje "kwemera uruhare rwacu", no kwemera gufungura ubushyinguranyandiko bwose ku mateka y'ibyabaye.

Ati"Kwemera uruhare rwacu…bidushyiraho ideni ku bishwe nyuma y'igihe kinini cyo guceceka. Ku bariho bo dushobora, nibabyemera, kubahoza agahinda. Muri iyo nzira, abaciye muri iryo joro wenda bashobora kubabarira, bakaduha impano yo kutubabarira".


Abanyeshuri bo ku kigo cya Lycée Blaise Pascal muri Orsay basohoye amashusho y'indirimbo bise 'Bibe Ihame' mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi


Aba banyeshuri bo mu Bufaransa basanzwe bafitanye imikoranire n'abanyeshuri bo muri Nyamata Blue Lakes International School



 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BIBE IHAME' Y'ABANYESHURI BO MU BUFARANSA NA BEN KAYIRANGA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140628/uko-ben-kayiranga-yahuje-imbaraga-nabanyeshuri-bo-mu-bufaransa-mu-ndirimbo-yo-kwibuka30-vi-140628.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)