Uko byifashe mu gitaramo Baba Xperience cya P... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ihema rinini rya KECV [Camp Kigali] hateguwe ibyicaro biri mu byiciro bitatu bijyanye n'amafaranga abakitabira bishyura, kuvuga guhera kuri 5000Frw, 10000Frw na tabule za 200,000Frw zateguriwe abantu 8. Aba mbere bamaze kugera mu byicaro.

Abitabiye iki gitaramo bari kwakiranwa ikaze n'abagize Kigali Protocal. Hateguwe kandi ahantu hagenewe kwifotoreza kandi hirya no hino hagaragara amafoto manini y'umuhanzi Platini nyiri iki gitaramo.

Abantu mu byicaro barimo bashyiriweho ahantu ho gufatira ibyo kunywa no kurya kandi ahantu hose usanganirwa n'ibyapa by'abaterankunga b'iki gikorwa barimo Mützig kimwe mu binyobwa bya Bralirwa bikundwa n'abatari bacye.

Abafana batangiye kwinjira mu masaha ya saa kumi n'imwe, ubona ko bafitiye inyota kureba uko iki gitaramo kiza kugenda cyane ko gihurijwemo abahanzi bakomeye.

Mu bahanzi baza kwigaragaza muri iki gitaramo barimo Zeo Trap, Nel Ngabo, Kenny Sol, Urban Boyz, Riderman, Butera Knowless na Eddy Kenzo.

Big Fizzo wari utegerejwe muri iki gitaramo ntabwo yabashije kugera mu Rwanda bitewe n'impamvu atasobanuye ariko bamwe bayibonera mu ndererwamo yo kuba umubano w'u Rwanda n'u Burundi utameze neza.

Iki gitaramo cya Platin P kirayoborwa n'umunyamakuru Sandrine Isheja wamaze kwibikaho agahigo ko kuba umutegarugori wa mbere nyarwanda ugiye kwitabira amarushanwa y'amasiganwa y'imodoka.

Ni mu gihe DJ Bisosso aza kuba avangira umuziki abitabira kino gitaramo kitezweho kuza kwitabirwa na Dr Muyombo Thomas [Tom Close] na Minisitiri Dr Utumatwishima Abdallah.Abanyabirori b'i Kigali baje gushyigikira Platini babyifuza babanzaga kunyura ku itapi y'umutukuUmunyamakuru wa Magic FM akaba umujyanama w'abahanzi DJ Diddyman ari mu bitabiye iki gitaramoAbantu bamwe bagiye bazana uwababiri mbega n'igitaramo kitabiwe n'abakundana Emmy Ikintege uri mu banyamakuru bahagaze neza mu myidagaduro yitabiye Baba XperienceAbakunzi ba Platini n'umuziki muri rusange batangiye kuhagera hakiri kareKigali Protocal niyo iri kwakira abitabiye igitaramo cya Baba XperienceMu baje bitabiye iki gitaramo bazanye ibyapa byerekana ko iki gitaramo ari mpuzamahangaBuri umwe aragenda anyura ahabugenewe akerekana itike yaguze abatazifite bagafashwa kuzibonaAbasore b'ibigango bari kureberera ibijyanye n'umutekano kugira ngo ibintu birusheho kugenda uko byateguweAmafoto ya Platini ari mu nguni zitandukanye zahari kubera iki gitaramo muri Camp Kigali

Aha niho hateguriwe abari gutambuka ku itapi y'umutuku babyifuza gucyura amafoto n'amashusho y'urwibutsoIhema ryateguriwe ni uku ryasaga mu masaha ya saa kumi nimwe zishyira saa kumi nebyiri aba mbere bari bamaze gufata ibyicaroIbyo kunywa bitandukanye byateguwe mu bice bitandukanye byorohereza abantu ku bibona mu buryo bagiye bishyuramoGorilla Events niyo yarimbishije irihema mu bijyanye n'amatara ndetse urubyiniro n'umuziki nibo babizanye

AMAFOTO: RWIGEMA FREDDY NA SERGE NGABO



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141427/uko-byifashe-mu-gitaramo-baba-xperience-cya-platini-p-amafoto-141427.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)