Uko intambara yo muri RDC izarangira mu mboni... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR Green Party), Hon. Dr Frank Habineza, yavuze ko intambara iri kubera muri DRC, igomba gukemurwa n'ibiganiro hagati ya Leta ya Congo na M23 n'u Rwanda, ariko anavuga ko hakenewe urwego rwagira uruhare mu gushaka umuti urambye wo kurangiza iyo ntambara.

Dr. Frank Habineza yatangaje ibi kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024 mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma yo gutora Abakandida Depite bazahagararira iri shyaka mu Ntara y'Amajyaruguru.

Yagize ati: "Twebwe nk'Ishyaka ryacu, dufite amahame tugenderaho kandi tugendera mu mahame arimo n'iryitwa 'Non Violence' cyangwa guharanira ubworoherane mu gukemkura ibibazo biciye mu nzira y'amahoro cyangwa ibiganiro. Icyo ni cyo dushyize imbere. Dukoresheje ihame Ishyaka ryacu rigenderaho n'ubundi, ibibazo by'u Rwanda na Congo byakemuka biciye mu biganiro".

Yakomeje avuga ko ikibabaje ari uko bajya muri Angola na Nairobi ariko bikanarangira nta musaruro bitanze, akifuza ko hajyaho urundi rwego yise 'Implemention Mechanism' rugomba guhatira Abayobozi b'Ibihugu byombi gushyira mu bikorwa ibyo basinye. Muri macye yemej ko Green Party ishyigikiye inzira y'ibiganiro.

Kuri gahunda yo guha Abarwanashyaka umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye bijyanye n'iterambere bizavanwamo ibizagenderwaho n'Ishyaka, babajije ibibazo bitandukanye mu; Uburezi, Ubuzima, Imibereho myiza, Ubuhinzi, Kwita ku bidukikije n'ibindi. 

Dr Frank Habineza yanayoboye amatora y'Abarwanashyaka b'ishyaka DGPR mu Ntara y'Amajyaruguru aho batoye abakandida bazabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite azaba tariki ya 15 Nyakanga 2024.


Dr Frank Habineza yahaye umwanya abarwanashyaka ba DGPR Green Party batanga ibitekerezo

Mu Karere ka Musanze hatowe Abakandida Depite 2 ari bo; Joseph Dusabimana watowe ku majwi 10 na Athanasie Mukeshimana watowe ku majwi 17. Mu Karere ka Burera, hatowe; Ingabire Julienne watowe ku majwi 7 na Filbert Tuyisenge watowe ku majwi 11.

Mu Karere ka Gakenke hatsinze; Twagirimana Ferdinand watowe ku majwi 19 na Mukaneza Marie Louise watowe ku majwi 18. Mu Karere ka Rulindo hatowe Hategekimana Gilbert watowe ku majwi 16 na Marie Joseline Iraguha watowe ku majwi 17. Mu Karere ka Gicumbi, hatowe Mukabihezande Justine mu majwi 20 na Rukundo Fidel 12.

Dr. Frank Habineza yashimiye by'umwihariko Abarwanyashaka bitabiriye amatora bavuye mu bice bitandukanye, avuga ko ishyaka ryateye imbere agereranyije ishyaka rya Green Party ry'ubu n'irya kera. Yavuze ko hari bamwe bafunzwe, gusa ashimira ko kugeza ubu bamwe mu ba Green Party bicarana na H.E Paul Kagame muri Kigali Convention Center n'ahandi.

Dr. Frank Habineza yakebuye Abarwanashyaka ba Green Party abasaba kutajya bemera guhohoterwa cyangwa ngo birengagize inshingano zabo mu iterambere ry'Igihugu.


Abarwanashyaka ba  DGPR Green Party mu Ntara y'Amajyaruguru batoye abakandida bazabahagararira mu matora y'Abadepite

Dr Frank Habineza yitabiriye amatora y'abazahagararira DGPR Green Party ari kumwe na Murenzi Jean de Dieu uhagaririye Urubyiruko ku rwego rw'Igihugu mu Ishyaka rya Green Party. Ni mu gihe Mukeshimana Athanasie ahagarariye abagore ku rwego rw'Igihugu muri Green Party, naho na Hon. Dr Frank Habineza akaba ari Umuyobozi Mukuru wa Green Party.

Abarwanashyaka ba DGPR Green Party batoye abakandida bazabahagararira mu matora yo kuwa 15 Nyakanga 2024


Dr. Habineza yagaragaje umuti urambye w'ikibazo cy'intambara imaze igihe mri DRC


Dr Frank Habineza yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru yabarijwemo ibijyanye n'intambara yo muri RDC



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140828/uko-intambara-yo-muri-rdc-izarangira-mu-mboni-za-depite-dr-frank-habineza-140828.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)