Uko Urban Boyz bitanye ba mwana nyuma yo kub... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itsinda rya Urban Boyz ryatangiye gukorera mu karere ka Huye ahahoze igicumbi cy'imyidagaduro nyuma bakaguka bakamenyekana igihugu cyose.Baje kwiyemeza kwagura umuziki wabo mu bihugu by'amahanga byumwihariko mu gihugu cya Nigeria kimaze igihe kitari gito kiyoboye mu muziki.

Mu mwaka wa 2014, Itsinda rya Urban Boyz ryari rigizwe na Humble Jizzo, Nizzo ndetse na Safi, berekeje mu gihugu cya Nigeria bafite gahunda yo gukorana na Wizkid, P Square cyangwa Tiwa Savage, bataboneka bagakorana n'umuhanzi Iyanya kuko yari umwe mu bagezweho muri ibyo bihe.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Humble Jizzo  yavuze ko Urban Boyz bafashe rutemikirere berekeza mu gihugu cya Nigeria bajyanwe na Wizkid ku mwanya wa mbere mu bo bifuzaga kuba bakorana indirimbo ariko bageze mu gihugu cya Nigeria babanza kugwa mu gihirahiro nyuma y'uko uwo babazaga wese aho bakura Wizkid bose babarebaga bakabihorera.

Ngo nyuma yo kubaza umuhisi n'umugenzi bakabura uwabaha igisubizo cy'ibyo bifuzaga, baje kubwirwa ko n'abandi banyamuziki bo muri Nigeria ko babona Wizkid by'impanuka kubwo ibyo rero bitari gushoboka ko Urban Boyz bari guhura na Wizkid kereka babaye bafite ikindi bishingikirije. Nyuma yo kugenda gutyo, bahinduye imigambi bari bafite berekeza muri Mavin Record.

Nk'uko umuhanzi wa kabiri bifuzaga yari Tiwa Savage, icyo gihe akaba yararebererwaga inyungu na Don Jazzy nyiri Mavin Record, bafashe gahunda yo kujya kumureba ngo bamusabe ko yabaha Tiwa Savage bagakorana indirimbo ariko imihanda ikomeza kubanyererana mu buryo batari biteze.

Ubwo bageraga aho Mavin ikorera, batunguwe no kubona bakiriwe n'abasore b'ibigango hanyuma bose batangira kugira ubwoba no kwitana ba mwana ku kibagenza. Icyo gihe byahereye kuri Nizzo wahise atangira gutaka ko arwaye mu nda hanyuma Safi nawe aratanguranwa avuga ko bitashoboka kuvugana n'abo basore ba Don Jazzy kubera uburyo bavugamo icyongereza.

Nyuma bombi basanze nta bundi buryo bwo kubona ibyo bifuzaga cyane ko amashuri atatu bivugwa ko abanyabutare bavukana yari yamaze gupfa ubusa naho Humble Jizzo wari umaze igihe asoje Kaminuza agerageza kubatera akanyabugabo ngo baganire n'abo barinzi babahuze na Sebuja wabo nawe abahe umuhanzikazi Tiwa savage.

Nyuma yo kuganira n'abarinzi ba Don Jazzy, babwiwe ko bidashoboka ko bahura na Don Jazz kuko yari mu Bwongereza kandi nta wundi muntu wari kubaha uburenganzira bwo gukorana na Tiwa Savage bifuzaga keretse gutegereza ubifitiye ububasha.

Nyuma yo kuburira kwa Wizkid na Don Jazzy ndetse na P Square bakaba batari mu gihugu, Urban Boyz  barongeye bazinga utwabo bajya gushaka umuhanzi Iyanya wari usigaye mu bo bari bateganyije kwegera kugira ngo bakorane indirimbo mu rwego rwo kugeza umuziki wabo ku ruhando mpuzamahanga.

Nyuma yo kwerekeza kuri Iyanya, babanje kunnyuzurwa n'uburyo abahanzi bo muri Nigeria bitwaraga nk'abakire ndetse bafite ubwamamare buhambaye kuko bahuye na Iyanya agaragiwe n'ibizungerezi by'abakobwa mu gihe bo bari bifashe batazi iyo bijya n'iyo biva.

Nyuma yo kunyura muri izo ngorane zose, Urban Boyz yacyuye umusaruro w'ibyo bifuzaga bakora indirimbo 'Tayali' yaje kubabera icyanzu cyo kumenyekana mu mahanga nubwo batakomeje gukorana nk'itsinda ngo bashimangire ubushongore n'ubukaka bwabo.

Mu mwaka wa 2017 nibwo Safi Madiba yamenyesheje bagenzi be ko bidakunze ko bakomezanya ariko Humble Jizzo na Nizzo batangiranye iri tsinda bararikomeza nubwo nyuma haje kubaho gahunda zitandukanye ntibakomeza nk'uko bisanzwe.

Ku wa 30 Werurwe 2024 muri Camp Kigali, iri tsinda ry'abanyamuziki rya Urban Boyz rizongera risusurutse abafana babo mu gitaramo 'Baba Xperience' ubwo Platin azaba yizihiza imyaka 14 amaze mu muziki.


Mu rugendo bakoreye mu gihugu cya Nigeria bashaka umuhanzi bakorana indirimbo, basize inkuru


Nyuma y'ibyo banyuranyemo, bakoze indirimbo "Tayali" n'umuhanzi Iyanya

Reba indirimbo "Tayali" ya Urban Boyz  na Iyanya




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140921/uko-urban-boyz-bitanye-ba-mwana-nyuma-yo-kubona-abarinzi-ba-don-jazz-140921.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)