Umu-DASSO witwa Gasongo yasanze Abanyerondo ku kagari arabapfukamisha, abategeka kumanika amaboko ubundi arabakubita abagira intere - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Muhanga abaturage baratabariza abanyerondo babiri Sillas na Gaspard bakubiswe na DASSO witwa Gasongo akabagira intere.

Aba banyerondo babiri bakubitiwe ku biro by'akagari ka Gitisi ubwo bari bacunze umutekano.

Ubwo umunyamakuru wa BTN ducyesha iyi nkuru yageraga mu rugo rwa Sillas, yasanze uyu mugano yakubiswe bikomeye ku buryo atabasha kugenda cyereka yifashishije ikibando.

Uyu Sillas yabwiye umunyamakuru ko DASSO witwa Gasongo yabasaze bacunze umutekano we na mugenzi we Gaspard, aza ababwira amagambo mabi, abategeka gupfukama bakamanika amaboko, batabikora akica umwe, ngo dore ko anashinzwe kwica agakiza.

Bamubajije icyo abahoro yababwiye ko nibadakora ibyo ababwiye , arafata umwe akamuheze umwuka.

Aba bagabo ubwo bakubitwaga, umunyamabanga nshingwa bikorwa wa kagari ka Gitisi yari ahari ari mu biro ndetse akumva bataka batabaza ariko avunira ibiti mu matwi arabareka barakubitwa.

Abaturage bakomeje gusaba inzego z'umutekano ko zakurikirana uyu mugizi wa nabi agashyikirizwa ubutabera agahanwa bikabera abandi urugero.

Ubwo umunyamakuru yageragezaga kuvugisha umuyobozi w'umurenge yanze kwitaba telefone, n'ubutumwa yamwoherereje arabusoma ntiyabusubiza.



Source : https://yegob.rw/umu-dasso-witwa-gasongo-yasanze-abanyerondo-ku-kagari-arabapfukamisha-abategeka-kumanika-amaboko-ubundi-arabakubita-abagira-intere/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)