Umugabo yatemye mugenzi we nyuma yo kumusanga iwe ari kumusambanyiriza umugore - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Burera mu murenge wa Rugengabari, haravugwa inkuru y'umugabo wakomerekeje mugenzi we akoresheje umuhoro, bikavugwa ko yamusanze iwe amusambanyiriza umugore.

Kwizera Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Mucaca, wari mu batabaye, avuga ko ibyo bibazo byabayeho, ariko ko mu makuru afite ngo byaba byaratewe n'amakimbirane yo muri uwo muryango.

Ati 'Icyo tuzi kuri urwo rugo, ni amakimbirane umugore asanzwe afitanye n'umugabo we ashingiye ku kuba bacana inyuma. Ubwo rero muri iryo joro uwo mugabo afatira mugenzi we iwe mu rugo amusambanyiriza umugore, nta bimenyetso dufite by'uko bari bamaze gusambana ariko mu makuru ahwihwiswa, ni uko abo bafashwe basanzwe babana mu ibanga'.



Source : https://yegob.rw/umugabo-yatemye-mugenzi-we-nyuma-yo-kumusanga-iwe-ari-kumusambanyiriza-umugore/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)