Umugore wa Cristiano yamuritse imideri aseru... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhera taliki 28 Gashyantare kuzageza taliki 05 Werurwe 2024 i Paris muri mise ya Palais de Tokyo hari kubera ibirori byo kumurika imideri bizwi nka Fashion Week.

Ibi birori bikunze kwitabirwa n'ibyamamare bitandukanye. Mu ijoro ryakeye byitabiriwe n'Umunya-Espage Georgina Rodriguez ndetse akaba n'umugore w'umwe mu bakinnyi badasanzwe ku Isi, Cristiano Ronaldo.

Uyu mugore w'imyaka 30 yakoze ibintu byavugishije benshi aseruka yambaye ikanzu y'umutuku ikoze mu mwambaro, umugabo we yakinanye muri Manchester United mbere yo kwerekeza muri Real Madrid muri 2009.

Uyu mwambaro wari ukozemo ikanzu ndende igera ku birenge mu gihe imbere hari handitse nimero 7 n'izina Cristiano.  Warunariho umukono w'uyu mukinnyi kuri izo nimero yambaraga n'ubundi akiri mu ikipe y'amashitani atukura.

Ntabwo ari ibi gusa kubera ko n'inyuma mu mugongo naho hari harimo umukono we ndetse hariho n'amagambo y'urukundo agira ati "Ku bw'urukundo rw'ubuzima bwanjye".

Iyi kanzu yari yambawe na Georgina Rodriguez usanzwe amurika imideri,  yakozwe n'inzu izwi cyane mu gukora ibijyanye n'imyambaro n'imideri muri rusange ya Vetements.

Georgina Rodriguez wamuritse imideri mu buryo budasanzwe yambaye ikanzu ikoze mu mwambaro w'umugabo we 

Mu mugongo hari handitse amagambo y'urukundo ndetse n'umukono wa Cristiano Ronaldo 


Ubwo Georgina Rodriguez yaserukaga ku itapi itukura



Imbere hari hariho izina Ronaldo ndetse kuri nimero 7 hariho n'umukono we




Georgina Rodriguez yavugishije benshi 



Georgina Rodriguez yerekanye ko urukundo rwe na Cristiano Ronaldo ari nta makemwa





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140293/umugore-wa-cristiano-yamuritse-imideri-aserukana-ikanzu-ikoze-mu-mwambaro-wumugabo-we-amaf-140293.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)