Umukinnyi wa filime ukomeye muri Nigeria, Mr Ibu yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

John Ikechukwu Okafor [Mr. Ibu] muri sinema ya Nigeria yitabye Imana azize uburwayi.

Mr Ibu w'imyaka 62, yari amaze amezi atanu ahanganye n'uburwayi bwateraga kuva kw'amaraso mu bice by'amaguru, bwatumye acibwa ukuguru mu mpera z'umwaka ushize nyuma yo kubagwa inshuro zirenga zirindwi.

Uyu mugabo wari uzwi cyane muri Nollywood (Sinema ya Nigeria) yaguye mu bitaro bya Evercare Hospital biri i Lagos.

Iby'urupfu rwe byemejwe n'umujyanama we Mr Don Single Nwuzo wabitangarije Emeka Rollas, umuyobozi w'ihuriro ry'abakinnyi ba filime muri Nigeria.

Ni nyuma y'uko muri 2022 yatangaje ko abantu barimo n'abo mu muryango we bagerageje kumuroga inshuro nyinshi kubera kutishimira iterambere rye.

Muri Gashyantare 2024, Polisi ya Nigeria yatangaje ko yataye muri yombi abana ba Mr Ibu, bazira umugambi wo kuriganya Miliyoni 55 z'ama-Naira (arenga Miliyoni 76Frw) yatanzwe n'abagiraneza yo kuvuza umubyeyi wabo.

Uyu mukinnyi wa filime wanyuze benshi bitewe n'urwenya rwe, yamamariye muri filime zitandukanye zirimo 'Mr Ibu', 'Mr Ibu in London', 'Police Recruit', 'A Fool At 40' n'izindi.



Source : http://isimbi.rw/sinema/article/umukinnyi-wa-filime-ukomeye-muri-nigeria-mr-ibu-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)