Umukobwa wo muri Tchèque yegukanye ikamba rya Miss World #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Krystyna Pyszková ukomoka muri Repubulika ya Tchèque yegukanye ikamba rya Miss World ryatanzwe ku nshuro ya 71 mu birori byabereye mu mujyi wa Mumbai mu Buhinde, mu ijoro ryo ku wa 9 Werurwe 2024

Uyu mukobwa w'imyaka 24 usanzwe ari umunyamideli yegukanye iri kamba ahigitse abakobwa baturutse mu bihugu 115 bitarimo u Rwanda rutitabiriye iri rushanwa muri uyu mwaka.

Hannah Karema Tumukunde Miss Uganda 2023 ukomoka ku mubyeyi w'Umunyarwandakazi yaje mu bakobwa umunani ba mbere batoranyijwemo bane bagera mu cyiciro cya nyuma (final) bavuyemo uwegukana ikamba.

Yasmina Zaytoun wo muri Liban niwe wabaye Igisonga cya Mbere yungirije Krystyna Pyszková usimbuye umunya-Pologne, Karolina Biewleska wegukanye ikamba rya Miss World ryatangwaga ku nshuro ya 70.

Abakobwa bane bageze mu cyiciro cya nyuma barimo Miss Lesego Chombo wo muri Botswana, Miss Aché Abrahams wo muri Trinidad and Tobago, Yasmin Azaytoun wo muri Liban na Krystyna Pyszková wo muri Repubulika ya Tchèque.

Uyu mwaka u Rwanda ntirwitabiriye iri rushanwa ruherukamo mu 2022, ubwo rwari ruhagarariwe na Miss Ingabire Grace wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021, ariko ntabwo yigeze ahirwa kuko atabashije kwinjira muri 40 ba mbere



Source : https://kasukumedia.com/umukobwa-wo-muri-tcheque-yegukanye-ikamba-rya-miss-world/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)