Umulisa Joselyne yagarutse mu Rwanda avuga uk... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umulisa yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri taliki 12 Werurwe 2024 avuye muri America aho yari amaze icyumweru ku butimire bw'Umuryango wa International Tennis Club USA (USAIC).  

Yari yaragiye gutanga ubuhamya bw'uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'uburyo Tennis yamufashije gukira ibikomere yari yaramusigiye. 

Ibiganiro yatanze byaberaga muri sitade zaberagamo amarushanwa ya BNP Paribas Open 2024 ndetse n'igitangazamakuru cya Tennis Channel TV&Radio gikorera muri Amerika.

Mu kiganiro yagiranye n'Abanyamakuru, Umulisa Joselyne, yavuze ko usibye kuba yaratanze ubuhamya yanahuye n'abasitari batandukanye bakomeye ku Isi mu mukino wa Tennnis kandi akaba yarabigiyeho ibintu byinshi bitandukanye azanasangiza Abanyarwanda.

Umulisa Joselyne yanavuze uko umukino wa Tennis wamufashije gukira ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agira ati' Ni amateka nkunze kugarukaho cyane ari na byo nari nifuje gusangiza Isi muri rusange".

"Njyewe natangiye gukina Tennis atari uko nshaka gukorera amafaranga. Natangiye gukina Tennis kubera ibikomere nari narasigiwe na Jenoside. Bwari ubumuga kuri njyewe, nta cyizere nari mfite cy'uko nzabaho kandi nkabaho mfite ubuzima budafite ubumuga. Ariko nyuma yo kwinjira mu mukino wa Tennis nakize ubwo bumuga nari mfite hari harimo umugongo wambabazaga cyane ariko waje gukira.

Ikindi nari mfite ihungabana muri njyewe, ntabwo nashoboraga kwakira ibintu byambayeho. Ntabwo nashoboraga kwakira ko nabuze ababyeyi n'abavandimwe, buri gihe nahoraga mu bwigunjye. 

Nyuma yo kujya mu mukino wa Tennis rero byose byararangiye nk'uko Abanyarwanda musigaye mumbona mu isura nshya yuzuye ibyishimo n'umunezero".

Yanavuze ko yatekereje gushinga  umuryango ufasha abana mu kuzamura impano mu mukino wa Tennis kubera ko hari umwenda yumvaga afitiye igihugu bitewe nuko mu buzima bwe hari byinshi yafashijwe na Leta harimo no kwiga.

Umuryango wa Umulisa Joselyne witwa Tennis Rwanda Children's Foundation ukaba ufasha abana barenga 150 bavuye mu miryango ikennye.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140710/umulisa-joselyne-yagarutse-mu-rwanda-avuga-uko-tennis-yamukijije-ibikomere-bya-jenoside-ya-140710.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)