Umunezero ni wose kwa Meddy na Mimi bizihiza... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itariki nk'iyi mu mu 2022, nibwo umunezero usendere watashye mu buzima bwa Ngabo Medard Jobert n'umugore we Mimi Mehfira, ubwo bibarukaga umwana w'umukobwa bise Myla Ngabo.

Uyu munsi, bari kwizihiza isabukuru y'imyaka ibiri y'imfura yabo.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram n'akanyamuneza kenshi, Meddy yifashishije amashusho agaragaza urugendo rwose rw'umwana wabo kuva bamusama kugeza uyu munsi yujuje imyaka ibiri maze aragira ati: "Igikomangomakazi cyanjye gito cyujuje imyaka ibiri!!! Isabukuru nziza y'imyaka 2 gikomangomakazi cyanjye, mutima wanjye wose! Mwana wanjye! Ufite umutima wa Zahabu! Uri umugisha wanjye ukomeye kandi mbiha agaciro cyane. Imana iguhe imigisha uyu munsi n'iminsi yose myiza y'ubuzima bwawe! Nkurukunda kuruta ikindi kintu cyose. Nshimiye Imana ku bwawe."

Umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard Jobert [Meddy] wamaze kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, n'umufasha we Mimi Mehfira bibarutse umwana w'imfura bamaze hafi umwaka umwe basezeranye kubana akaramata.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020, nibwo Meddy yasabye uyu munya-Ethiopia  ko yareka igihe basigaje ku Isi bakazakimarana.

Muri Kanama 2019, Mimi yari yatangaje ko nyuma y'igihe amanyanye n'uyu musore yabonye ari umwizerwa bityo ko amusabye ko babana atazuyaza.

Tariki ya 1 Mutarama 2019 ni bwo Meddy yerekanye umukunzi we mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party Meddy yari yatumiwe kuririmbamo.

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye muri 2017 ubwo Meddy ubwe yatangazaga ko hari umukobwa utari Umunyarwanda asigaye atereta uba muri Amerika.

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy n'umukunzi we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia, bakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, bubera i Dallas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ibyo birori byitabiriwe n'abantu bake mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus.

Mu babyitabiriye harimo abahanzi n'abandi bazwi cyane cyane mu Rwanda no muri Amerika barimo umuhanzi The Ben, Emmy, Miss Grace Bahati wabaye Nyampinga w'u Rwanda muri 2009, King James, Adrien Misigaro, K8 Kavuyo, Shaffy n'abandi.


Imfura ya Meddy na Mimi yujuje imyaka 2 y'amavuko


Bamwifurije imigisha mu minsi yose asigaje ku isi


Myla Ngabo








Ibyishimo byari byose ubwo bizihizaga isabukuru y'umwaka umwe


Yakorewe ibirori by'akataraboneka






Uyu mwana yazanye umunezero udasanzwe muri uyu muryango





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141089/umunezero-ni-wose-kwa-meddy-na-mimi-bizihiza-isabukuru-yamavuko-yimfura-yabo-amafoto-141089.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)