Umunya- Argentine Marco Trungelliti yegukanye igikombe cy'icyumweru cya kabiri cya Rwanda Challenger atsinze Clément Tabour amaseti 2-0 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru Tariki ya 10 Werurwe 2024, nibwo  Umunya-Argentine Marco Trungelliti yegukanye icyumweru cya kabiri cya Rwanda Challenger atsinze Umufaransa Clément Tabur 6-4, 6-2.

Iri rushanwa rya Tennis ryari rimaze ibyumweru bibiri rikinirwa mu Rwanda, by'umwihariko icyumweru cya kabiri cy'iri rushanwa kikaba cyasorejwe muri IPRC Ecology Tennis Court.

Ubwo imikino yati muri 1/2, Marco Teungelliti yari yasezereye Umunya-Pologne Kamil Majchrzak wari wamutsinze nyuma yo guhurira ku mukino wa nyuma mu cyumweru cya mbere cy'iri rushanwa.

Iri rushanwa ryaberaga i Kigali kuva tariki ya 26 Gashyantare 2024 ryari ryitabiriwe n'ibihangange muri uyu mukino ku rwego rw'Isi bayobowe n'Umurusiya, Ivan Ghalov wasezerewe hakiri kare.

Mu cyumweru cya mbere cy'iri rushanwa kandi, ikirangirire muri uyu mukino ndetse akaba n'umuhanzi Yannick Noah yari yitabiriye iyi mikino nk'umushyitsi w'Imena.

Hasozwa icyumweru cya mbere, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Madamu bari bitabiriye isozwa ry'iryo rushanwa ryegukanywe na Kamil Majchrzak.

Mubakina ari babiri ibizwi nka Double, iri rushanwa regukanywe na Thomas Fancutt & Hunter Reese begukanye Icyumweru cya Kabiri cya ATP Challenger 50 Tour nyuma yo gutsinda Dev Prajwal & David Pichler amaseti 2-0 (6-1 7-5).

Umukinnyi wegukanye umwanya wa mbere muri Rwanda Challenger yegukana umudali wa Zahabu, igikombe ndetse n'ibihumbi bitanu na Magana atandaru mirongo itandatu by'Amadorali y'Amerika nk'igihembo nyamukuru.

The post Umunya- Argentine Marco Trungelliti yegukanye igikombe cy'icyumweru cya kabiri cya Rwanda Challenger atsinze Clément Tabour amaseti 2-0 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umunya-argentine-marco-trungelliti-yegukanye-igikombe-cyicyumweru-cya-kabiri-cya-rwanda-challenger-atsinze-clement-tabour-amaseti-2-0/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunya-argentine-marco-trungelliti-yegukanye-igikombe-cyicyumweru-cya-kabiri-cya-rwanda-challenger-atsinze-clement-tabour-amaseti-2-0

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)