Mugenzi Faustin uzwi nka Faustinho yatangaje icyatumye ahitamo kwerekeza kuri Radiyo nshya ya Isibo FM yakomotse ku Isibo TV.
Umwe mu banyamakuru waru ukunzwe n'abatari bake hano mu Rwanda akaba azajya akora mu kiganiro cya siporo kuri radiyo Isibo Fm yatangarihe InyaRwanda Tv dukesha iyi nkuru byinshi birimo n'impamvu yatumye afata umwanzuro wo kwerekeza ku Isibo.
Yavuze ko icyamweje ari igihe iki gitangazamakuru kimaze ndetse n'umushinga gifite dore ko n'abakiyobora batuma umunyamakuru yisanzura.
Yagize ati: 'Icyanyemeje ahanini ni igihe iki gitangazamakuru kimaze. Ni gishya ariko kuri uko kuba gishya cyaraje gihita gifatisha. Televiziyo Isibo irakurikirwa hano mu Rwanda, urabibona n'ibikorwa irimo itegura.
Yakoze kuri Radio & TV 10 ahava muri 2023 yerekeza ku Ishusho TV.